Polisi Yagaruje Amafaranga Yari Yibwe Umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe yagaruje  800.500 Frw, muri 1.200.000 Frw yari yibwe umucuruzi.

Ni amafaranga y’umugabo ucuruza ibigori mu duce dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Yibwe ku wa Gatatu tariki ya 02 Werurwe, uwayatwaye aza gufatirwa iwe mu rugo mu mudugudu wa Nyagacyamu, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald Kanamugire yavuze ko uwo mugabo ukekwaho kwiba amafaranga yafashwe nyuma y’uko nyirayo yatabaje Polisi.

- Advertisement -

Yatanze ikirego ko “yibwe amafarnga n’umukozi we” yahaye akazi ko “kumucururiza ibigori mu Murenge wa Runda bifite agaciro ka 1.200.000 Frw yamaze kubigurisha aho kuzanira amafaranga nyirayo yahise ayatwara yose aburirwa irengero.”

Polisi ikorera Karere ka Kamonyi yahise itangira kumushakisha  imufatira kuwa Gatanu iwe mu rugo mu mududugudu wa Nyagacamu, mu Kagali ka Muganza.

Yafashwe asigaranye  800.500 Frw muri miliyoni 1.200.000 Frw yari yibye.

SP Kanamugire yatangaje ko uriya mugabo “akimara gufatwa yavuze ko a yandi mafaranga yayagurije umuntu”.

Yagiriye inama abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zakajije umurego wo kubafata, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru y’abajura biba abaturage,  anabasaba kongera ingufu mu kwicungira umutekano wabo n’ibintu byabo.

Ukekwaho ubu bujura yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)n, kugira ngo akurikiranwe.

Itegeko ku cyaha cy’ubujura riteganya igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version