Minisitiri W’Uburinganire Avuga Ko Bibabaza Kubona Umugore Wasinze

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette avuga ko ikibazo cy’ubusinzi mu Rwanda cyafashe indi ntera k’uburyo hari n’abagore basigaye banywa agahiye bakagenda badandabirana mu muhanda.

Avuga ko bibabaje kubera ko umubyeyi w’Umunyarwandakazi yahoze yiha akabanga.

Inzego za Leta y’u Rwanda zimaze iminsi zigaruka ku kibazo cy’ubusinzi buvugwa mu Rwanda kandi mu ngeri zose.

N’ubwo bigaragara ko abagabo bakomeje kuza ku mwanya wa mbere mu businzi, ariko ngo n’abagore si shyashya!

- Advertisement -

Kuba Abanyarwandakazi bagaragara mu businzi ngo bituma n’abo babyaye batakaza uburere.

Ngo ni ikintu kibabaje.

Bayisenge ati: “Twahoze tubona kera abagabo aribo bagenda bandika umunani ariko tubabazwa n’uko n’ababyeyi b’aba-Mama, hari igihe tubabona nabo bandika umunani. Ntabwo ibyo bikwiriye.”

Avuga ko ubusinzi buhangayikishije mu muryango nyarwanda kandi bukaba ku isonga mu gusesagura ibifitiye umuryango akamaro.

Gusinda kwa hato na hato kandi ni intandaro  y’amakimbirane ajya avamo gukubita, gukomeretsa ndetse no kwica.

Kuri Prof  Bayisenge aho ubusinzi bwinjiye umuryango urasenyuka, iyo ikaba ari yo mpamvu buhangayikishije.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko ikibazo cy’ubusinzi kandi ari uko no mu bato n’aho bwamaze kuhashinga imizi kandi ari bo igihugu kizeyeho amaboko ejo hazaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version