Bafashwe Bashaka Gutera u Rwanda

Ubwanditsi bwa Taarifa bwabonye video irimo abagabo barenga 10 bemera ko ari abo muri FDLR no muri Nyatura baherutse gufatwa na M23. Bemeye ko yabafashe bari mu mugambi wo gutera u Rwanda bafatanyije n’ingabo za DRC.

Iyi video yafashwe n’umunyamakuru wigenga witwa Kakule George ayifata taliki 02, Nyakanga, 2023.

Yafatiwe muri Rutshuru ahitwa Rugari.

Mu Kinyarwanda cyumvikana neza, babwiye abababazaga ko amafaranga n’ibikoresho bakoresha mu kazi kabo babihabwa na Guverinoma ya Kinshasa cyangwa bikava mu misoro n’amahoro bitangwa n’abaturage b’aho bigaruriye.

- Advertisement -

Muri bo harimo abakomoka mu Karere ka Rubavu, aka Musanze, Burera, Rutsiro n’ahandi.

Abafashwe ni uwitwa Greshom Ihimbazwe ukomoka muri Rubavu, Hakizimana Gatete wo mu Byangabo muri Musanze, Assuman Bosco, Preminer Sergeant Twagiramungu Alphonse( wavukiye mu cyahoze ari Komini Mudasomwa muri Gikongoro),  Soldat Nyamujugunya Daniel wahoze muri FAR, Lambert Habumugisha w’i Rubavu, Baho Moïse wo muri Byahi, Uwamungu Maniriho w’i Rubavu, Ndayambaje Théoneste na Hakizimana Rukundo.

Premier Sergeant Twagiramungu Alphonse( niwe mukuru mu myaka no mu mapeti) yavuze ko M23 ari yo yabafashe ubwo barwanaga.

Avuga ko icyo gihe bari bafatanyije na FARDC.

Abajijwe niba azi amazina y’abayobozi bakuru ba FDLR yasubije ko abazi.

Yavuze Lt Gen Biringiro, Commandant Omega, Commandant yise G4, Col Gaterura, Gen Nyembo, Gen Gakwerere n’abandi.

Nyamujugunya Daniel yeruye avuga ko icyo FDLR igamije muri DRC ari ‘ugukora Jenoside muri Congo no gutera u Rwanda’.

Abajijwe aho bakura imbaraga zituma bumva ko bazakora iyo Jenoside bagatera n’u Rwanda, Twagirayezu Alphonse yavuze ko bazikura muri Guverinoma ya DRC.

Ati: “ Baduha amasasu, imbunda, ibiribwa, imiti n’aho kwitoreza”.

Lambert Habumugisha yunzemo ko amafaranga bakoresha harimo n’ava mu misoro y’aho bayobora, akiyongeraho inkunga babatera n’ahandi henshi.

Greshom Ihimbazwe ukomoka muri Rubavu avuga ko nyuma y’uko M23 ibafatiye ku rugamba, ngo bafashwe neza kuko ibaha ibiribwa, imiti n’ibindi byinshi byo kubitaho.

Uwamungu Maniriho asaba ko we na bagenzi be basubizwa iwabo mu Rwanda.

Basabye bagenzi babo bakirwana muri DRC ko bataha iwabo bagaha Abakongomani amahoro.

Ibikubiye muri iyo video, bishimangira ibimaze igihe bivugwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda ko FDLR ifite umugambi wo kurutera no kurimbura Abatutsi baba muri DRC.

Nk’uko Nyamujugunya yabivugiye muri iyi video, FDLR ifatanyije n’ingabo za DRC bafite umugambi mugari wo gutera u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version