Ambasaderi W’u Burundi Mu Misiri Yapfuye Bitunguranye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Burundi yatangaje ko Ambasaderi w’iki gihugu mu Misiri, Cheik Rachid Malachie Niragira yapfuye mu buryo butunguranye.

Ni itangazo ryaraye risohotse kuri iki Cyumweru taliki 09, Nyakanga, 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko “ababajwe n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Burundi i Cairo, Cheik Rachid Malachie Niragira.”

Leta y’u Burundi ivuga ko Ambasaderi Niragira yatabarutse ku wa Gatandatu taliki 08, Nyakanga, 2023.

Ikindi ni uko nyakwigedera ngo yaryamye ari muzima yumvikana n’umukozi we ko buzacya ku wa Gatandatu bakajya guhaha.

Bukeye ku wa Gatandatu, umukozi yaramutegereje ngo abyuke aramubura.

Nyuma amanywa atambye  nibyo  yakomanze ku muryango w’icyumba cya Shebuja yumva undi ntakoma afunguye asanga yapfuye.

Perezida Ndayishimiye abinyujije kuri Twitter yihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera.

Cheik Rachid Malachie Niragira yatangiye guhagararira u Burundi  mu Misiri kuva taliki 17,Mata, 2021.

Yigeze no kubuhagarira mu bwami bwa Maroc.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version