Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Ndayishimiye Yirukanye Minisitiri Amuziza Kugurisha Indege Ya Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Ndayishimiye Yirukanye Minisitiri Amuziza Kugurisha Indege Ya Leta

Last updated: 03 May 2021 10:41 am
Share
SHARE

Ku wa Gatandatu nibwo byamekanye ko Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, azira ibikorwa byashoboraga kubangamira ubucuruzi bw’igihugu no gusiga icyasha isura y’u Burundi.

Amakuru mashya amaze kumenyekana ni uko mu byo aregwa harimo uburyo aheruka kugurisha mo indege yari isigaye ya Air Burundi, nta burenganzira abiherewe n’abamukuriye.

RFI yatangaje ko hagati y’Ukuboza na Mutarama, Ndabaneze yagurishije indege Beechcraft 1900 ku bacuruzi bo muri Afurika y’Epfo, icyo gihe ngo abikora atabiherewe uburenganzira na guverinoma ndetse nta n’uburyo bw’amategeko bubyemeza.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’ibyaha bijyanye n’imitungo mu Burundi (Olucome), Gabriel Rufyiri, wanakurikiranye iki kibazo, yavuze ko uwo mugore hari byinshi yagombaga kubazwa.

Yagize ati “By’umwihariko, Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’umuyobozi mukuru wa Air Burundi bafashe icyemezo cyo kwakira amafaranga y’ibanze (avance) ya $50.000 y’icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo, aza gukoreshwa inzego bireba zitarabyemeza.”

Hari amakuru ko iriya ndege yari imaze imyaka hafi 10 idakoreshwa.

Immaculée Ndabaneze kandi akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo.

Olucome ivuga ko bijyanye n’igurwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa na Burundi Airlines igiye kubyutswa.

Amakuru avuga ko uyu mugore wari ushinzwe ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ubukerarigendo, ku wa Gatandatu yahaswe ibibazo n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza.

Hari amakuru ko hari n’ibindi byaha byinshi akurikiranyweho.

TAGGED:Air BurundifeaturedNdabanezeNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukino Wa Man Utd Na Liverpool Wasubitswe Kubera Imyigaragambyo
Next Article Amafoto: Tour Du Rwanda 2021 Yerekeje I Huye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Gitunganya Intanga Zo Gutera Ihene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?