Miss Aurore Kayibanda ‘Yagarutse’ Mu Rukundo

Miss Aurore Kayibanda Mutesi yagaragaye yambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga. Hashize imyaka ibiri atandukanye na Mbabazi Egide yari yarihebeye k’uburyo bakoze n’ubukwe.

Nta makuru aramenyekana kuri uwo musore uri mu rukundo na Aurore Kayibanda Mutesi.

Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kayibanda yambikwa impeta n’undi musore bitegura kurushinga.

Egide Mbabazi wakundanye nawe ndetse bakaza kubana, bambikanye impeta mu mwaka wa 2018.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2021 Mutesi Aurore Kayibanda yatangaje ko yatandukanye na Mbabazi Egide kandi ko agiye kwandika igitabo ku rukundo rwabo.

Ibyo kucyandika byaje guhagarara kuko yasanze byaba ari ukwivunira ubusa kuko kitari buzagirire akamaro abantu benshi.

Arumva aguwe neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version