Zahabu Izabura Ku Isoko Mpuzamahanga Mu Mwaka Wa 2023

Ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro hari ikibazo bamwe babona ko kizagira ubukana mu mwaka wa 2023. Ni ukubura kwa zahabu, rimwe mu mabuye y’agaciro afitiye inganda nyinshi akamaro.

Umwaka wa 2022 warangiye igiciro kinini cyayo ari $2 ku kilo. Ubusanzwe igiciro cy’iri buye gihinduka buri kanya.

Iyo ukibaze ku idolari ry’Amerika, usanga ikilo kiba kiri hagati ya $1,911 na $2,075 bivuze ko ari amafaranga ari hagati ya Fw 1,000,000 na Frw 2,000,000 arenga ho make.

Mu gihe ibintu bimeze gutyo, muri iki gihe hari ikibazo cy’uko abashora imari mu kugura no kugurisha zahabu,  basanga ari nke ku isoko.

- Advertisement -

Kubura ku isoko bituma ihenda.

Abashoramari bavuga ko ibura rya zahabu rishobora kuzarushaho kugaragara ku isoko kubera ko hari za Guverinoma zimwe zatangiye kubika zahabu mu rwego rwo kuyifashisha mu kuziba icyuho giterwa no gutakara kw’agaciro k’ifaranga.

Ibihe isi irimo muri iki gihe byatumye abahanga mu bukungu bamwe basaba za Leta gutangira guhunika zahabu kugira ngo izaramire ibihugu mu bihe bitoroshye by’ubukungu ‘biri imbere.’

Kimwe mu bihugu bishyirwa mu majwi ni u Bushinwa.

Abashinwa baravugwaho kubika zahabu nyinshi k’uburyo bikomeje gutya yazabura cyane bityo ku isoko igakomeza guhenda.

Umuhanga witwa Daniel Ghali ukorera ikigo kitwa TD Securities yavuze ko iyo arebye ukuntu Abashinwa bagura zahabu ari benshi asanga bashobora kuba ari ubundi buryo babonye bwo guhangana n’Amerika mu rwego rw’ubukungu.

Ntawamenya niba Guverinoma y’u Bushinwa ari yo yagiriye inama abaturage b’abakire ngo bagure zahabu nyinshi bayibike, ariko ntawabura kubikeka!

Kuba abakire b’Abashinwa bari kugura zahabu nyinshi bakiyibika mu ngo zabo, byatumye igiciro cyayo ku igarama( bayita ounce) kiyongeraho $150.

Abantu ntibavuga rumwe ku ‘mpamvu nyakuri’ itera u Bushinwa kugura zahabu ingana kuriya.

Abaturage b’u Bushinwa batunze zahabu mu ngo zabo ikubye gatanu iyo Banki nkuru y’u Bushinwa ibitse.

Imibare iva mu itangazamakuru ryo mu Burengerazuba  bw’isi, ivuga ko u Bushinwa bubitse toni 2,000 za zahabu.

Abaturage b’u Bushinwa bo bayibitse haba mu buryo busanzwe by’amabuye arambuye bita lingots mu Gifaransa cyangwa gold bars mu Cyongereza ariko hakiyongeraho n’abayibitse mu mitako nk’imikufi, imidari, ikozwe mu biyiko, inkota, isaha n’ibindi.

Guhera mu mwaka wa 2013, Abashinwa baguze zahabu nyinshi kurusha iyo Abanyamerika n’Abongereza baguze uyiteranyije.

Iyo bitegereje uko ibiciro by’iri buye bihagaze ku isoko kubera ko ryabuze, abahanga banzura ko rizakomeza guhenda kubera ko n’ubukungu bw’isi muri rusange bukomeje kuzamba.

Guhenda kwa zahabu bizakomezanya n’umwaka wa 2023, ukiri mu ntangiriro!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version