U Burusiya Bwavuze Ko Nibutsindwa Muri Ukraine Isi Izabona Ishyano

Dmitry Medvedev wigeze kuba Perizida w’u Burusiya akaba na Minisitiri w’Intebe inshuro nyinshi yatangaje ko u Burusiya batazemera gusebera muri Ukraine ngo bwatsinzwe ahubwo  ko nibusanga ari ngombwa buzakoresha intwaro za kirimbuzi.

Bwari ubutumwa yageneye abayoboza ihuriro rya OTAN/NATO, abamenyesha ko ubufasha baha Ukraine buzarakaza u Burusiya bukagera aho bukoresha intwaro za kirimbuzi.

Yagize ati: “ Nta gihugu gikomeye cyatsindwa mu ntambara isanzwe hanyuma ngo kireke gukoresha iza kirimbuzi.”

Ubu butumwa yabucishije kuri Telegram nk’uko The Reuters yabyanditse.

- Advertisement -

Medvedev yavuze ko mu mateka nta gihugu gifite intwaro za kirimbuzi kigeze gutsindwa mu ntambara isanzwe ngo kibure gukoresha iya kirimbuzi.

Yasaga n’ukomoza ku byo Amerika yakoze mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo yakoreshaga intwaro ya kirimbuzi mu kwivuna Abayapani bari bayijujubije.

Medvedev yigeze kuyobora u Burusiya guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2012.

Dmitry Medvedev mu mwaka wa 2018

Yavuze ko abayobozi b’ibihugu bya OTAN/NATO bategerejwe mu nama izabahuriza mu Budage kuri uyu wa Gatantu kugira ngo baganire uko bakomeza gufasha Ukraine bagombye no gutekereza ku byo yavuze.

Avuga ko nyuma yo kubitegekezaho bihagije, bizabafasha kudahubuka mu byemezo bazafatira mu nyubako z’ikigo cya gisirikare kitwa Ramstein Air Base kiri mu Budage.

U Burusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika ni byo bihugu bya mbere ku isi bifite ibitwaro byinshi bya kirimbuzi kurusha ibindi bihugu ku isi kubera ko byikubiye 90% yabyo.

Iby’uko gukoresha intwaro za kirimbuzi bishoboka, byaciwemo amarenga na Perezida Putin ubwo yavugaga ko intambara ari kurwana muri Ukraine ari iyo gupfa cyangwa gukira.

Avuga ko igihugu cye kitagombaga kumirwa na ba gashakabuhake bo mu Burayi.

Iyi ntambara cyayitangije yo mu Ugushyingo, 2022 kandi kugeza n’ubu iracyakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version