Miss Muheto ‘Azitabira’ Irushanwa Miss World

Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Muheto Divine Nshuti yashyizwe ku rutonde rw’abamikazi b’ubwiza bazitabira irushanwa mpuzamahanga, Miss World, rizabera mu Buhinde mu mpera z’umwaka wa 2023.

Rizaba ribaye ku nshuro ya 71 mu mateka yaryo.

Iteganyabikorwa rya mbere ryavugaga ko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko riza kwimurirwa mu Buhinde.

Nta taliki y’igihe rizabera iratangazwa ariko rizaba mu mpera z’umwaka wa 2023 turimo.

- Advertisement -

Riri mu marushanwa y’ubwiza atanu akomeye kurusha andi ku isi.

Ayo yandi ni Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International.

Ryaherukaga kubera mu Buhinde  mu mwaka wa 1996, imyaka ikaba yari ishize ari 27.

Umuyobozi w’imigendekere y’ibikorwa by’iri rushanwa yitwa Julia Morley.

Iyo ryabaye, ryitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu 130, bakerekaniramo imico y’ibihugu byabo.

Na Muheto Divine Nshuti nawe agomba kuzereka bagenzi be ibyiza by’u Rwanda.

Miss Muheto agomba guhagararira u Rwanda neza

Asanzwe ari nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022.

N’ubwo amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we uzahagararira u Rwanda, ku rundi ruhande harakibazwa niba bizamworohera cyane cyane ko amarushanwa y’ubwiza atarakomorerwa, yaba abera imbere mu Rwanda  cyangwa ayo Abanyarwandakazi bazaruhagariramo mu mahanga.

Abakobwa bazaryitabira bazamara iminsi 30 mu Buhinde kandi u Rwanda ruzaba ruyitabiriye ku nshuro ya gatanu.

Inshuro ya mbere rwahagarariwe na Mutesi Jolly( 2016), ubwa kabiri ruhagararirwa na Miss Iradukunda Elsa(2017), ubwa gatatu ruhagararirwa na Miss Iradukunda Liliane( 2018) ku nshuro ya kane rwahagarariwe na Miss Nimwiza Meghan.

Umwaka wa 2020 ku isi ntacyakozwe mu myidagaduro kubera ko yari irembejwe n’icyorezo COVID-19.

Icyakora mu mwaka wa 2021 hagiye yo Miss Ingabire Grace.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version