Miss Rwanda Mu Irushanwa Rya Miss World Ati: “ Hari Ibyo Nshaka Ko Bihinduka Ku Isi”

Grace Ingabire uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World riri kubera muri Puerto Rico yavuze ko hari ibyo abona bikwiye guhinduka mu isi.

Avuga ko muri byo hari ibituma atagoheka kandi ko yifuza ko byacyemuka Isi ikarushaho kuba nziza.

Kuri we ngo bumwe mu buryo abona ibibazo biri mu isi byavugwamo kugira ngo ababishinzwe babimenye kandi babicyemure, ari ukubinyuza mu ikinamico, umuntu akavuga amateka ye, ibyamubayeho.

Ingabire ati: “ Ubu ni uburyo bushobora gutuma abantu bamenya ibibera ku isi bitajya bivugwa kandi rwose ibyo bintu biba bifite uburyo bwakemurwamo kandi abantu bashobora no kubivuga binyuze mu buhanzi.”

- Advertisement -

Ikindi Miss Rwanda avuga cyatuma ibibera mu isi bibi bihinduka kandi bikagira akamaro karambye ni ‘uburezi budaheza.’

Yabwiye abakemurampaka ko uburezi budaheza nabwo ari uburyo bwiza bwo gutuma abantu bakura bifitiye icyizere kandi bishakamo ibisubizo.

Avuga ko gushyiraho Politiki y’uburezi budaheza, biha abantu bose amahirwe yo kwiga ndetse n’abafite ubumuga hamwe n’abakobwa bakabyungukiramo.

Asanga muri iki gihe hari aho usanga za Leta zarashyizeho Politiki zifasha kwiga abasanzwe bifashije bigatuma hari abandi bahezwa, ntibamenye aho isi igana kandi nabo bayituyemo.

Miss Ingabire avuga ko ibi bidakwiye, ko hagombye gushyirwaho uburezi bufasha buri wese kwiga, ubundi bikazamwinanirira ariko yarahawe amahirwe.

Amazi kuri bose…

Nyampinga w’u Rwanda avuga ko aramutse atorewe kuba Miss World yagira uruhare ‘rufatika’ mu gutuma amazi agezwa hose.

Ati: “ Ibi ndabibabwira kuko naje nturuka mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, igihugu kigifite abaturage badafite amazi meza n’abandi bafite amazi adahagije.”

Ikindi avuga ko azashyiramo imbaraga ni ukuzamura uburyo abantu bakoresha ikoranabuhanga bukarushaho kuba bwiza, aho kuba impamvu y’ubwomanzi, ubujura n’ubucakura.

Umwe mu bacyemurampaka yamushimiye ko atekereza uko yazamura uburezi bw’abana muri rusange n’abo mu gihugu cye by’umwihariko.

Ati: “ Ibyo nabikunze”.

Ingabire ari mu irushanwa rya Miss World riri kubera muri Puerto Rico.

Ryahuje abakobwa batwaye amakamba y’ubwiza mu bihugu byabo mu mwaka wa 2018 na 2019.

Muri iki gihe Ikamba rya Miss World  rifitwe na Toni-Ann Singh ukomoka muri Jamaica.

Ann Singh ni umukobwa wa kane ukomoka muri Jamaica wegukanye ririya kamba ndetse ni nawe wagize amahirwe yo kurimarana igihe kuko arifite guhera mu mwaka wa 2019.

Miss Rwanda Grace Ingabire avuga u Rwanda:

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version