Inyungu Ya I&M Bank Rwanda Yazamutseho 46% Mu Mezi Icyenda

I&M Bank Rwanda PLC yatangaje ko inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 5.4 Frw mu mezi icyenda abanza y’uyu mwaka, bingana n’izamuka rya 46% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Mbere yo kwishyura imisoro urwunguko rwazamutseho 45%, kuko banki yungutse miliyari 8.3 Frw zivuye kuri miliyari 5.8 Frw zinjiye mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Imibare yatangajwe n’iyi banki igaragaza izamuka rifatika ry’urwunguko, bijyanye n’uko ibikorwa byinshi bigenda bizahuka uko icyorezo cya Covid-19 gicogora.

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko imibare yazamuwe cyane n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri banki.

- Advertisement -

Mu gihe cy’amezi icyenda kandi umutungo mbumbe wa I&M Bank Rwanda wazamutseho 4% ugera kuri miliyari 435 Frw.

Amafaranga yagurijwe abakiliya nayo yazamutseho 6% agera kuri miliyari 217 Frw kugeza muri Nzeri 2021, mu gihe kugeza muri Nzeri 2020 zari miliyari 205 Frw.

Kugeza ubu inguzanyo zishyurwa nabi ziri ku gipimo cya 3.6%.

Bairstow yagize ati “Igikomeje gushimangira uburyo twitwara ku isoko ni uburyo twiyemeje gufatanya n’abakiliya n’abaturage dukorera. Muri ibi bihe by’icyorezo twashyize imbaraga zose mu gusigasira ubuzima n’imibereho by’abakozi bacu binyuze mu gukora mu buryo bw’iyakure, no mu gushyiraho gahunda zijyanye n’imibereho myiza n’ubuzima bwo mu mutwe. ”

“Ku bakiliya bacu, twashyizeho uburyo bw’igihe kirekire mu guhangana na Covid-19 binyuze mu gushyiraho igihe cyo kutishyura inguzanyo, inguzanyo zatewe inkunga na Guverinoma n’izindi ngamba zo kubashyigikira. ”

Binyuze mu nkunga yatanzwe na Investing for Employment (IFE) – ikigega gishamikiye kuri Banki y’u Budage y’Iterambere, iyi banki ivuga ko yabashije gufasha ibigo 139 bito n’ibiciriritse kugumana abakozi basaga 1900.

I&M Bank Rwanda Plc kandi ivuga ko izakomeza gushora imari muri serivisi z’ikoranabuhanga, gushyigikira abakiliya no gucunga neza urwunguko.

Iyi banki yashinzwe mu 1963, ubu ni imwe mu bigo byo mu Rwanda biboneka ku isoko ry’ imari n’imigabane.

Inafite amashami mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda na Mauritius.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version