Mohammed Deif: Umuntu Wa Mbere Israel Ihigisha Uruhindu

Ingabo za Israel zimaze imyaka 25 zihiga umugabo witwa Mohammed Deif. Niwe uyobora ishami rya gisirikare rya Hamas. Mu bitero imaze iminsi igaba muri Gaza bigize ikiswe Operation Guardian of The Walls( Umurinzi w’Inkuta z’i Yeruzalemu), Israel imaze kumuhusha inshuro ebyiri.

Hashize hafi ibyumweru bibiri iriya operation itangiye ariko Mohammed Deif abacika ku munota wa nyuma.

Imwe mu ntego z’Abajenerali ba Israel ni uko ibi bitero bitazahagarara bativuganye      Mohammed Deif.

Israel imushinja ibitero byahitanye abaturage bayo, ubu hakaba hashize imyaka  25.

- Advertisement -

Deif ayobora ishami rya gisirikare rya Hamas ryitwa Izzedin al-Qassam Brigades.

Inzego z’ubutasi bwa Israel zakoze uko zishoboye ngo zimuhitane ariko kugeza ubu ntizirabigeraho mu buryo bwuzuye.

Gusa zashoboye kumumena ijisho, zimuca akaboko n’amaguru abiri, ariko aracyahumeka.

Zamuhushije mu mwaka wa  2001, muri 2002,  mu mwaka wa 2003, mu mwaka wa 2006 no mu mwaka wa  2014 ku kiswe Operation Protective Edge.

Ejo bundi rero nabwo zamusutseho bombe ariko ihitana umugore we n’umwe mu bana be ariko we ararusimbuka.

Deif ufatwa nk’umuyobozi wa gisirikare ukomeye aherutse gusaba Israel kudahirahira ngo yirukane Abanyapalestine mu bice basanzwe batuyemo ndetse ayisaba gukura Polisi yayo mu gace gaturiye umusigiti ukomeye witwa al-Aqsa uri i Yeruzalemu.

Icyo gihe yaburiye Israel ko nitumva ibyo isabwe izahura n’akaga kuko Hamas izarasa ibisasu muri Yerusalemu.

Bidatinze koko yatangiye kubiharasa ndetse bimwe bihitana abaturage.

Ku Cyumweru tariki 16, Gicurasi, 2021, Umuyobozi w’Ingabo za Israel zikorera mu Majyepfo yayo witwa Maj.-Gen. Eliezer Toledano yabwiye Televiziyo yitwa   Channel 12 ko Muhammad Deif na Yahya Sinwar bari mu bantu ba mbere Israel igomba kwikiza.

Maj.-Gen. Eliezer Toledano

Kugeza ubu Israel ivuga ko imaze kwica abarwanyi ba Hamas 160 mu minsi 10 imaze irasa muri Gaza.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko Hamas nayo imaze kurasa rockets 3 000 muri Israel zikaba zarishe abaturage barenga 10.

Inyinshi ariko zihanurirwa mu kirere bikozwe n’ibikoresho  bya Israel bya kabuhariwe muri aka kazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version