MoMoBusiness: Uburyo Bushya Bwo Kwishyurana Bugenewe Abacuruzi

Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda) cyashyizeho uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga hagati y’abacuruzi bishyurana kugira ngo buborohereze mu kazi kabo. Bwiswe MoMoBusiness (MoMoBiz).

Bwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abacuruzi bo mu byiciro bitandukanye( abacuruzi banini n’abato) kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umucuruzi ashobora kwishyura ibyo yaranguye, akishyura imodoka yabizanye, akishyura abakozi be, akishyura ikarita yo guhamagara n’ibindi bitandukanye.

Azashobora no kwakira amafaranga abakiliya bamwishyura binyuze mu buryo bwa MoMoPay.

- Advertisement -

MoMo Rwanda muri iki gihe ifite abantu miliyoni 3.8 bayifasheho ifatabuguzi.

Imibare itangwa n’iki kigo ivuga ko abacuruzi 51,000 bo hirya no hino mu Rwanda ari bo bakoresha buriya buryo kugira ngo bahererekanye amafaranga haba mu kwishyura cyangwa mu kwishyurwa.

Itangizwa ry’uburyo bwa MoMoBiz ni akandi karusho ko korohereza abacuruzi gukomeza gukoresha uburyo bwo kwishyurana bwa MoMo.

Bamwe muri aba bacuruzi bigeze kumvikana bavuga ko byaba byiza bashyiriweho uburyo bwo kwishyura cyangwa kwishyurwa biboroheye, buri wese akabona uko ibyo yakoreye ku mafaranga ye byagenze kandi ikiguzi cy’izi serivisi ntikibe gihanitse.

Ubwo hatangizwaga gahunda ya MoMoBiz, umuyobozi w’Ikigo Mobile Money Rwanda Madame Chantal Kagame yagize ati: “MoMoBiz ni gahunda twari tumaze igihe dutegura kandi ubu twishimiye ko itangiye, ikazagirira akamaro abakiliya bacu bakora business.”

Chantal Kagame avuga ko buriya buryo buzafasha abacuruzi kumenya uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenze: abishyuwe, abishyuye, ayishyuwe n’asigaye, igihe yishyuriwe n’igihe ibicuruzwa bindi bizacyenererwa n’ibindi.

Madamu Chantal Kagame avuga ko ubu buryo ari ingirakamaro ku bacuruzi

Ubuyobozi bw’Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd buvuga ko MoMoBiz izagirira akamaro abacuruzi bose bazayikoresha.

Kugira ngo umucuruzi ashobore gukoresha iyi gahunda nshya bisaba ko hari ibyo yuzuza.

Binyuze mu ikoranabuhanga, agomba gushyiraho icyemezo cy’uko yemewe na RDB( RDB certificate) nomero y’ubucuruzi(TIN number) n’ibindi.

Abikora aciye kuri www.momobusiness.mtn.co.rw.

Iyi gahunda ya MoMoBiz kandi igamije gukomeza Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kubaka ubucuruzi n’urwego rw’imari rukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, ibyo bita cashless economy.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version