U Bwongereza Burashaka Kuva Mu Rukiko Rw’u Burayi Rw’Uburenganzira Bwa Muntu

Mu gihe u Bwongereza bwaharaniraga kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bisa n’aho bwibagiwe ko hari n’urundi rwego bufitemo ubunyamuryango kandi urwo rwego rukomeye. Ni Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Abacamanza bo muri uru rukiko nibo baraye babangamiye icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza cyo kohereza abimukira babishaka mu Rwanda kugira ngo bahabe mu gihe bataremerwa kuba mu Bwongereza mu buryo bukurikije amategeko.

Nyuma yo kubangira iki cyemezo, Guverinoma ya Borris Johnston ndetse n’Abadepite muri rusange barakajwe nacyo ndetse ubu hari amakuru avuga ko u Bwongereza bugiye gutangira gushyiraho uburyo buhamye bwo guhagarika kuba umunyamuryango washyize umukono ku masezerano ashyiraho ruriya rukiko rukorera mu Bufaransa.

Icyemezo cya ruriya rukiko cyabangamiye icyemezo cy’inkiko zo mu Bwongereza zemeraga ko u Bwongereza n’u Rwanda byashyira mu bikorwa iriya gahunda kuko ngo ‘nta bwicamategeko buyirimo.’

- Advertisement -

Amakuru atangwa na Dailymail avuga ko Minisitiri ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza witwa Priti Patel yatangiye gutekereza ubundi buryo bwo kohereza bariya bimukira mu Rwanda ndetse ngo hari indi ndege iri gutegurwa.

Biteganyijwe ko hari ijambo azageza imbere y’Abagize Inteko ishinga amategeko mu gihe gito kiri imbere.

Mu gihe ibi biri kuba kandi hari abandi bimukira 300 baraye bageze mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Abimukira byari biteganyijwe ko bazanwa mu Rwanda barimo abakomoka muri Iraq, Iran, Vietnam na Albanie.

Saa yine z’ijoro( 10:pm) umugenzi umwe yari yamaze kugera mu ndege yo mu bwoko bwa Boeing  yari bubazane mu Rwanda ariko yaje kubwirwa ko iriya ndege itagihagurutse, bityo ko agomba gusohoka.

U Bwongereza bwahise burakara buvuga ko igihe kigeze ngo buve mu bunyamuryango bwa ruriya rukiko.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnston yavuze ko iyi ari gahunda igomba gukorwa uko bishoboka kose.

Si u Bwongereza gusa bwifuza kuva muri ruriya rukiko kuko n’u Bugereki bwigeze kubisaba.

N’u Burusiya nabwo ni uko.

Uru rukiko rurimo ibihugu binyamuryango 50 kandi u Bwongereza buri mu byarushinze.

Nyuma y’uko bitangajwe ko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwitambitse icyemezo cy’u Bwongereza, amakuru avuga ko ibintu bishyuha hagati y’abagize Guverinoma n’Abadepite, impaka zibera kuri WhatsApp biratinda!

Umwe mu bari kuri urwo rubuga witwa  James Sutherland yanditse ati: “ Ariko koko murumva ibi bishoboka gutya tukabyihanganira? Ni gute ruriya rukiko rwitambika icyemezo cyafashwe n’igihugu kigenga nk’u Bwongereza?”

Umudepite witwa Andrea Jenkyns yasubije kuri urwo rubuga rwa ba nyakubahwa abadepite ati: “ Mureke tuvane igihugu cyacu muri ruriya rukiko bityo rureke gukomeza kuvangira imikorere y’amategeko yacu.”

Kuva u Bwongereza bwava mu Bumwe bw’u Burayi bisa n’aho byarakaje bagenzi babo bituma biyemeza kuzakora igishoboka cyakoma mu nkokora imigambi y’Abongereza.

Mbere y’uko ikibazo cy’abimukira gifata intera kiriho mu Bwongereza muri iki gihe, ubutegetsi bw’i London bwasabaga ubw’i Paris gukora uko bushoboye bukabakumira ariko bwabirengeje ingohe.

Rumwe mu ngero zerekana umubano ko hari umwuka wo guhima u Bwongereza uri i Burayi ni ibiherutse kuba ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Bwongereza Madamu Catherine Colonna yatumizwagango agire ibyo asobanurira kucyateye igihugu cye gufata ubwato bwarimo buroba mu mazi u Bwongereza bwita ko ari mpuzamahanga,.

Tariki 28, Ukwakira, 2021 Guverinoma y’u Bwongereza yashinje iy’u Bufaransa gutandukira amategeko mpuzamahanga agenga uburobyi.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss yavuze ko ‘byabaye ngombwa’ ko Ambasaderi Catherine Colonna yitaba akagira ibyo asobanura kuri iriya ngingo.

Icyo gihe Liz yavuze ko iby’u Bufaransa bwakoze bitari bikwiye kandi ko birimo kuvogera uburenganzira bw’u Bwongereza bwo gukoresha amazi y’ibirwa byitwa Channel Islands.

Twibutse abasomyi koi bi bitwa bya Channel Islands ari nabyo abimukira bakoresha bava mu Bufaransa baza mu Bwongereza!

Nyuma y’ikibazo cyatangiye gishingiye ku burenganzira bwo kuroba, nyuma cyaje gufata indi ntera kigera ku rwego rw’abimukira u Bwongereza buvuga ko bava mu Bufaransa bakaza kubuteza akaduruvayo.

Ni akaduruvayo kaguyemo abantu benshi baguye mu mazi bava mu Bufaransa bajya mu Bwongereza.

Ubwongereza bwaje kwihanira u  Bufaransa biraburakaza…

u Bufaransa n’u Bwongereza bifitanye ikibazo cya bucece gishingiye ku bimukira

Nyuma y’ibi byose, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnston yandikiye  Perezida Emmanuel Macron ibaruwa  ikubiyemo ibyo u Bwongereza bufata nk’ingamba zatuma ibintu bisubira mu buryo.

Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yageze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa irabarakaza.

Umujinya w’i Paris watumye iki gihugu gihagarika kubonana n’Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu  Madamu Priti Patel wagombaga kujya yo ngo aganire nabo uko abimukira bavayo bakumirwa.

Hari abimukira bigeze kubwira MailOnline ko bagomba kwinjira mu Bwongereza ‘uko byagenda kose.’

Iri zima ryabo niryo rituma hari abarohama bagapfa kandi bapfa abapolisi b’Abafaransa bashinzwe umutekano wo mu mazi babarebera!

Umwuka mubi hagati ya Paris na London waje gutuma Abafaransa batangaza ko Madamu Patel atemerewe kuzitabira inama yabereye   i Paris yitabirwa n’abandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’igihugu bo mu Burayi.

Abanyaburayi basa n’abashyizeho uburyo bwo kohereza u Bwongereza abimukira babahungiraho kugira ngo barebe uko buzabyifatamo.

Igitangaje ni uko n’uburyo u Bwongereza bwari bwaratekereje bwo guhangana n’iki kibazo binyuze mu bufatanye n’u Rwanda, Urukiko rw’u Burayi rwabubangamije kandi kugeza ubu u Bwongereza ntacyo bwabikoraho!

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version