Indwara ikomeye yiswe Monkeypox yadutse ku isi, imaze kugera mu bihugu 12 kandi mu gihe cy’umunsi umwe ni ukuvuga ku taliki 21, Gicurasi, 2022 yafashe abantu 92. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ku isi, WHO/OMS yemeje ko iriya ndwara ikomeye kandi yandura vuba bityo ko isi yagombye gufasha ingamba zo kuyikumira.
Mu gihe hari abantu 92 byamaze kwemezwa ko bafashwe n’iriya ndwara, hari abandi 28 bayicyekwaho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ku isi rivuga ko mu gihe gito kiri imbere hashobora kuboneka abandi bantu bennshi bayanduye bityo abakozi baryo bakomeje gucungira hafi uko ubwandu bw’iyi ndwara itaritwa icyorezo bwiyongera.
Hagati aho,abahanga bo muri iri shami bavuga ko bidatinze bazasohora itangazo ribwira ibihugu birigize uko bikwiye kwirinda iyi ndwara.
Mu gihe bitaramenyekana neza uko iyi ndwara yandura, amakuru atangwa na WHO/OMS avuga ko bikekwa ko gukoranaho kw’abantu ari ko gutuma bayanduzanya.
Icyakora ngo iyi ndwara ntikomeye nk’uko hari abashobora kubitekereza kandi ngo ikunze kwibasira abo muri Afurika yo Hagati n’iy’i Burengerazuba.
Ikindi ni uko abenshi mu bo yafashe bakira vuba, bitabaye ngombwa ko bajya kwa muganga.
Gusa hari bacye ihitana.
Isuku ihagije no guhana intera bishobora kuba uburyo bwiza bwo kuyirinda.
WHO/OMS kandi yateranyije inama y’abahanga bayo ngo bigire hamwe uko iriya ndwara yandura, abibasirwa nayo, n’uburyo bwiza bwo kuyirinda.
Perezida w’Amerika, Joe Biden yatangaje ko indwara Monkeypox ari iyo kwitondera.
Yavuze ko n’ubwo abahanga mu by’ubuzima bataramubwira uko bimeze, ariko ngo ibyiza ni uko abantu batafatana uburemere buke iriya ndwara.
Kuri we ikintu kibi cyose utaramenya ubukana bwacyo uba ugomba kukirinda inzira zikigendwa!
Mu mwaka wa 2018 hari indwara ifite ibimenyetso nk’ibi yigeze kwaduka muri Israel, Singapore n’u Bwongereza.
Al Jazeera yanditse ko wa muhanga witwa Heymann twavuze haruguru yayibwiye ko hari impamvu zifatika zo gutekereza ko hari ubwandu bw’iriya virusi bwambutse ibihugu yari isanzwemo bukajya mu bindi birimo iby’Amerika n’iby’u Burayi.
Heymann agira abantu inama yo kwirinda binyuze mu kutegerana cyane ndetse no kugira isuku.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda hari icyo ibitangazaho…
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga yabwiye Taarifa ko iyo ndwara koko iri mu bindi bihugu ariko u Rwanda ruri gukurikiranira hafi ibyayo.
Ati: “ Turi kubikurikirana kandi abantu bose bageze mu gihugu cyacu turabapima.”