Mu Rwanda Imvura Igiye Gucika, Abahinzi Bati:“Turarumbije”

Young green corn growing on the field at sunset. Young Corn Plants. Corn grown in farmland, cornfield.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki 21 kuzageza taliki 31, Gicurasi, 2022 ni ukuvuga igihembwe cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi, imvura izagabanuka henshi mu Rwanda.

Muri rusange mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 60. Imvura izagabanuka mu gihugu hose. Imvura nyinshi izagwa mu Rwanda izaba iri hagati ya milimetero 45 na 60.

Iyi izagwa mu Turere twa  Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro, Nyabihu( mu Burengerazuba bw’u Rwanda), Musanze, Burera (Mu majyaruguru) ndetse no mu Majyaruguru  y’uturere twa Gakenke na Ngororero ndetse no  mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Izagwa  no mu Burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.

- Kwmamaza -

Meteo ivuga ko ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, i Burengerazuba, n’ibyo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45.

Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 15 niyo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu gice kinini cy’Uturere twa Kayonza na Kirehe, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Gatsibo no mu Majyepfo y’Akarere ka Bugesera.

Ibice bisigaye by’Intara y’i Burasirazuba niy’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30.

Nk’uko byari biteganyijwe mu iteganyagihe ry’igihembwe cy’Itumba rya 2022, iyi mvura nke iteganyijwe mu gice kinini cy’igihugu iragaragaza icika ry’imvura y’Itumba uretse mu Ntara y’i Burengerazuba n’iy’Amajyaruguru aho biteganyijwe ko imvura izacika hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Kamena 2022.

Imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 5 na 50).

Imvura igiye gucika

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi itanu (5), ikaba iteganyijwe kuva taliki ya 23 Gicurasi kuzamura mu Ntara y’i Burengerazuba n’Amajyaruguru no kuva taliki ya 25 Gicurasi kuzamura ahandi hasigaye.

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu majyaruguru y’Intara y’i Burasirazuba mu bice by’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo no mu bice byinshi by’Intara y’i Burengerazuba mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Nyamagabe.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye mu gihugu.

Ubushyuhe mu Mujyi wa Kigali buzaba bwinshi…

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 29 mu Rwanda.

Mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, igice cy’Amayaga n’ibice bimwe by’uturere twa Ngoma na Bugesera niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 23 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’i Burasirazuba, Umujyi wa Kigali  mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu Burengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 23.

Mu majyaruguru y’intara y’Amajyaruguru muri Parike y’Igihugu y’’Ibirunga, mu Burengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu no mu Burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20.

Muri Kigali, i Bugarama no mu Bugesera ubushyuhe buzazamuka

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Gicurasi igice cya gatatu.

Abahinzi bikanze!

Muri Nyaruguru hari abaturage bavuga ko imvura iramutse icitse, inzara yazabazonga.

Abo twaganiriye ni abo mu Mirenge ya Ruheru, Busanze, na Nyabimata.

Bahuriza ku ngingo y’uko kugeza ubu, ibishyimbo bihagaze neza hamwe byatangiye kuraba. Ngo hari ibifite ururabo bityo ko bibuze imvura cyaba ari ikibazo kuko byarumba.

Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru ibishyimbo byari bitangiye kurabya

Uwo muri Busanze ati: “ Hano muri Nyaruguru twahomba kuko ibishyimbo biracyafite ururabo, kandi urebye twese duterera rimwe. Imvura ihise icika rero, urumva ko hafi ya twese twaba duhuye n’akaga.”

Ikindi gihingwa cyagira ikibazo ngo ni  amasaka kuko yari atarapfundura. Kubera ko ibirayi nabyo bikenera amazi menshi kandi  hakaba hari byinshi byatewe imusozi, imvura icitse byazahazaharira.

Ikibazo cy’ibirayi kandi kiri no mu Karere ka Musanze.

Umugabo uhatuye witwa Etienne yatubwiye ko hamwe ibirayi bifite ururabo byashoye imizi mu butaka ariko ko igihe bigezemo ari icyo gusimburana hagati y’imvura n’izuba.

Ibirayi biba bicyeneye gusimburana kw’izuba n’imvura

Ati: “ Imvura iramutse igiye byatuma tweza ibirayi bito, byagwingiye kubera kubura amazi ahagije.”

We avuga ko kurumbya byazatuma ikibazo k’imibereho kirushaho kugorana kubera ko n’ibiciro bisanzwe ari biri hejuru, ibintu byarahenze cyane.

Ikigega cya Rusizi ni Bugarama…

Ikibaya cya Bugarama ni ikigega cya Rusizi na Nyamasheke

Umugore Jeannine utuye kandi agakorera akazi ke muri Rusizi avuga ko imvura icitse muri Bugarama, byatuma itera kandi ariyo isanzwe ari ikigega cy’aka Karere ndetse n’Akarere ka Nyamasheke.

Ati: “ Imvura igiye aka kanya, imyaka ntabwo yakwera cyereka mu bishanga byegereye amazi kandi naho  si hose . Bugarama iramutse ibuze amazi mu gihe cya vuba imyaka yakuma.”

Jeannine avuga ko n’abahinze imusozi nabo barumbya kuko ari ho hambere imvura iba ikenewe kurusha mu bishanga kuko byo bibika amazi.

Icyakora ngo muri Rusizi abaturage bari bari hafi kweza ibishyimbo, soya n’imyumbati.

Umuceri wo nta kibazo uzagira kubera ko uba uhinze mu bishanga bihoramo amazi.

Iyo nta bishyimbo bihari, umuceri ku Banyarwanda uba ikindi kibazo kuko uba usaba inyama cyangwa ubundi burisho kandi kubibona bisaba ubundi bushobozi butabonwa na bose.

Ku ngengabihe y’imihingire y’Abanyarwanda, ukwezi kwa Kanama( ukwa Gatandatu) na Nyakanga( ukwa Karindwi) aba ari amezi yo gusarura, ukwa Munani ( Kanama) kukaba ukwezi ko kwanika no kuganura.

Niko kwezi kubamo ‘UMUGANURA’.

Ni imbogamizi ku bukungu bw’u Rwanda…

Ubwo yavugaga kubyo abona ko bizakoma imbere umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka no mu gihe gito kiri imbere, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko urete ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori bizamuka, ibiciro by’ibindi bicuruzwa bizamurwa n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, ngo n’ibibazo biterwa no gushyuha kw’ikirere nabyo bizagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Nta gushidikanya ko kuba imvura isa n’icitse hakiri kare ari imwe mu mpamvu zizatera umusaruro mucye mu buhinzi nk’uko abaturage baganiriye na Taarifa babyemeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version