David Barnea uyobora urwego rw’ubutasi rwa Israel rwitwa Mossad yavuze ko abantu bose aho baba bari hose ku isi bakaba baragize uruhare urwo ari rwo rwose mu bitero Hamas yagabye kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023, bikatiye urwo gupfa.
Avuga ko Israel izabahigisha uruhindu, kandi ngo icyo bizasaba cyose izagikora hatitawe ku gihe bizamara.
Barnea yabitangaje nyuma y’igitero cyahitanye Saleh- Al Arouri wari umuyobozi wungirije wa Hamas wishwe na missile ya drone za Israel imutsinze mu murwa mukuru wa Lebanon witwa Beirut.
Yabivuze ubwo hashyingurwaga umwe mu bahoze ari abayobozi ba Mossad witwaga Zvi Zamir wagize uruhare rukomeye mu gushakisha no kwivugana Abanyapalestine b’intagondwa bagize uruhare mu kwica abakinnyi ba Israel bari bagiye mu mikino olempiki yabereye i Munich mu Budage mu mwaka wa 1972.
David Barnea yagize ati: “ Ndagira ngo mbwire buri mubyeyi w’Umwarabu ko niba umwana we yaragize uruhare mu gitero cyo ku italiki 07, Ukwakira, ubwo yahise yikatira urwo gupfa.”
Barnea avuga ko yigeze kuganira na Zamir amubwira ko ibyo mu mwaka wa 1972 byatumye Mossad itangira ubundi buryo bw’imikorere: guhiga umwanzi aho ari hose.
Zvi Zamir yatabarutse afite imyaka 98 y’amavuko. Yayoboye Mossad guhera mu mwaka wa 1968 kugeza mu mwaka wa 1974.
Muri iyo myaka yakoze akazi gakomeye ko kuyobora Mossad yari imaze guhabwa inshingano n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Madamu Golda Meir zo guhiga abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abayahudi bagiye mu mikino y’i Munich mu mwaka wa 1972.
Zamir yatoranyije abakomando mu ngabo za Israel abaha ubutumwa busobanutse bwo kujya muri Lebanon n’ahandi hose guhiga abagize uruhare muri buriya bwicanyi.
Ni operation bise ‘Inkota ya GEDEON’ yamaze imyaka 20.
Mossad y’ubu nayo rero yavuze ko izahiga uwo ari we wese wagize uruhare mu bitero biherutse kuhagabwa yaba ari muri Gaza,i muri Lebanon, muri Turikiya, muri Qatar n’ahandi aho ari ho hose ku isi.
Mu Ugushyingo, 2023 ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ubutegetsi bwa Israel bwamaze kunoza umugambi w’uko nirangiza gushyira ku ruhande ibyo muri Gaza, izakurikizaho igikorwa kirekire cyo guhiga abantu bose bo muri Hamas aho bazaba bari hose ku isi.
Bivugwa ko Mossad hamwe na Polisi ya Israel ( bayita Shin Bet) bamaze gushinga itsinda ryihariye rifite ahantu hihariye rikorera gahunda zinoze zo kumenya no guhiga abakomando ba Hamas bose bagize uruhare mu bitero byo ku italiki ya 07, Ukwakira, 2023.
Ikinyamakuru cyo muri Israel kiwa Ynet News kivuga ko iri tsinda barihaye izina rya Nili, iyi ikaba ari impine y’amagambo y’Igiheburayo avuga ngo[ugenekereje mu Kinyarwanda] ‘Uwiteka Imana ya Israel ntajya abeshya.’
N’ubwo Israel imaze iminsi itangaza ko hari abayobozi ba Hamas yivuganye, ku rundi ruhande, hari abo itarabona barimo n’Umuyobozi wayo mukuru witwa Yahya Sinwar n’ibyegera bye.