Bavuga Ko RAB Yabahaye Imbuto Y’Ibishyimbo Itera

Mu Karere ka Rusizi hari abaturage bavuga ko bahawe imbuto y’ibishyimbo bigufi n’ibishingirirwa ngo bongere umusaruro w’ibishyimbo. Ababihawe bo mu Murenge wa Gitambi babanje kwishimira iyo mbuto, bizeye ko izabaha umusaruro ufatika.

Bumvaga ko nibeza bazarya bagahaga bakanasagurira isoko.

Icyakora ibyishimo byabo ntibyarambye kubera ko umusaruro wabyo warumbye.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ba  RBA bakorera yo ko bahombye kabiri: bahomba umurima bahinzemo ibyo bishyimbo ntibyera ariko banahomba amafaranga bahaye ba nyakabyizi ngo babafashe kubihinga.

- Advertisement -

Hari uwavuze ko ku yateye biriya bishyimbo kuri hegitari n’igice ayisaruramo ibilo bibiri( 2kgl).

Undi avuga ko ku buso bungana na hegitari yari yateyeho ibyo bishyimbo, yahasaruye ibilo bitarenze bitatu.

Ikibabaje nk’uko umunyamakuru wakurikiye iki kibazo abyemeza, ni uko ababihinze bwa mbere byanze kwera ndetse n’ababisubijemo bwa kabiri nabwo biba uko.

Aba bahinzi bavuga ko impamvu bakeka ko yaba yaratumye iriya mbuto irumba ari uko RAB yayibahaye itarabanje kuyigeragereza ku butaka bwa Rusizi.

Babishingira ku ngingo y’uko izindi mbuto z’ibigori cyangwa indi myaka  bahawe mbere zo zeze neza.

Umwe ati: “ Bajye baza babanze bageragereze ku butaka bwacu kuko nk’ibigori byo byareze kuko bari barabanje kubihageragereza imbuto; ariko ibishyimbo rwose baduhaye ntabwo byigeze bitanga umusaruro.”

Mugenzi we avuga ko iyo ibishyimbo bigikura, usanga byera neza bikaraba ariko igihe cyo kuzana imiteja n’imisogwe cyagera bikabora.

RBA ivuga ko yabonye amakuru y’uko nyuma y’uko bigaragaye ko biriya bishyimbo byaboze, Ikigo kita ku buhinzi n’ubworozi, RAB, cyafashe ibipimo ngo kijye kureba impamvu ariko kuva ubwo ngo abaturage ntibamenye icyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Taarifa iracyategereje icyo RAB ivuga kuri iyi ngingo…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version