Uganda:Impirimbanyi Y’Uburenganzira Bw’Abatinganyi Yatewe Ibyuma

Steven Kabuye uzwi mu guharanira ko ababana bahuje ibitsina bagira uburenganzira muri Uganda ari mu bitaro aho arembeye nyuma yo guterwa ibyuma ahantu hatandukanye.

Yatezwe igico n’abantu bataramenyekana bamutera ibyuma.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo Kabuye yajyaga ku kazi asanga  ategerejwe n’abo bantu nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe yashinze.

Kuri X abo muri iri shyirahamwe bavuga ko amerewe nabi, bagasaba abantu kumusengera.

- Advertisement -

Frank Mugisha usanzwe uharanira uburenganzira bwa muntu babana bafite ibitsina bisa( nawe ni umwe muri bo) yasabye Polisi gukora iperereza ryimbitse kuri uru rugomo.

Ubuzima bwe bwanegekaye

Ntacyo Polisi ya Uganda iratangaza kuri iki gico cyatezwe uyu musore uharanira uburenganzira bwo kwishyira ukizana kw’abaryamana bahuje ibitsina.

Mu mwaka ushize, Uganda yemeje rimwe mu mategeko akakaye ku Isi mu guhashya ubutinganyi.

Iryo tegeko ryateje uburakari mu mpande z’Isi, aho Banki y’Isi yahise ihagarika inkunga nshya yari igenewe Uganda, Amerika nayo yahise ihagarika amaviza ku bategetsi bakuru ba Uganda.

Muri iri tegeko, umuntu wese ufatiwe mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose.

Guterwa ibyuma bwa Steven Kabuye bikozwe nyuma y’uko Amerika ikuye Uganda ku rutonde rw’ibihugu bikorana nayo ubucuruzi binyuze mu masezerano yiswe AGOA.

Mu gihe muri Uganda ari uko bihagaze, mu Burundi ho Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko ababana bahuje ibitsina bakwiye gushyirwa muri stade bageterwa amabuye kuko ngo na Bibiliya irabazira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version