Mossad Yasohoye Video Ingabo Za Israel Zibohora Abaturage

Amashusho yafashwe na camera zo ku ngofero z’ingabo za Israel arerekana abasirikare b’iki gihugu binjira mu gace katavugwa amazina zikabohora abantu 250 Hamas yari yarafasheho umunyago.

Inyandiko ijyaniranye n’iyi video ( caption) ivuga ko mbere yo kubohora abo bantu, hari abarwanyi 60 bishwe, abandi 26 barafatwa.

Abasirikare bagize itsinda ridasanzwe mu ngabo za Israel bita Shayetet 13 nibo bagaragara muri icyo gikorwa cyo kubihora abo bantu.

https://twitter.com/TheMossadIL/status/1712521841359589696

- Advertisement -

Hagati aho Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Lt Col Jonathan Conricus avuga ko muri iki gihe hari umutuzo ugereranyije n’uko byagenze mu masaha menshi yabanje.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari ibisasu bya roquettes bikomeje kugwa muri Israel birashwe na Hamas.

N’ubwo ari uko bimeze, ingabo za Israel zasabye abaturage ba Gaza bose ko bava aho batuye inzira zikigendwa kuko intambara igiye kuharwanywa izaba ikomeye.

Lt Col Conricus avuga ko mu butumwa bwo mu Cyarabu bageneye abatuye Gaza harimo ko  bose cyane cyane bo mu Majyepfo yayo bakwiye kuhava bagahunga bagana ku ruzi rwa Gaza.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Lt Col Jonathan Conricus

Israel yabwiye abaturage ba Gaza ko bazasubira muri uriya mujyi ari uko hasohotse irindi tangazo ribibemerera, kandi ibizeza ko itagamije kugira abo ihutaza, ko abagambiriwe ari abarwanyi ba Hamas.

Umuburo wa Israel uvuga ko abaturage bagomba kwitandukanya na Hamas kubera ko abarwanyi bayo bihishe mu bice bituwe cyane by’ako gace bityo ko uburyo bwiza bwo kurokora ubuzima bwabo[abaturage] ari ukwitandukanya nayo[Hamas], bagahungira kure.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 13, Ukwakira, 2023 iminsi ibaye irindwi Israel yinjiye mu ntambara na Hamas.

Umuvugizi w’ingabo za Israel avuga ko intego ya Israel ari uko iyi ntambara nirangira izarangirana na Hamas k’uburyo itazongera na rimwe gushobora kugira icyo ikora ku baturage bose ba Israel.

Israel iri kwegeranya imbaraga za gisirikare hafi ya Gaza

Amerika n’Ubwongereza Biteguye gutera Israel ingabo mu bitugu

Ibi biravugirwa i Yeruzalemu mu gihe i Washington nabo bari kuvuga ko biteguye kuba inyuma ya Israel uko bizagenda kose.

Antony Blinken( nawe ni Umuyahudi) yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel ati: “ Turabizi neza ko ako kazi mushobora kugakora mwenyine ariko ndakwizeza ko igihe cyose Amerika izaba ihari, itazabura kubaba inyuma.”

Uko kubaba inyuma avuga kwakurikiwe no kohereza ubwato bw’intambara mu Nyanja  hafi ya Israel n’ibihugu by’Abarabu biyikikije kandi ari ho indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-18, ibifaro bikomeye ndetse n’abahanga mu gutegura intambara.

Amerika yoherereje Israel ibikoresho bihambaye mu kuvumbura aho abantu bihishe, mu kumenya no gushobora kubohora abafashwe bugwate ndetse n’abaganga benshi.

Indege kabuhariwe y’Amerika yitwa A-10 Thunderbolt II
Indege z’Amerika zifasha abasirikare bari ku butaka kubona aho umwanzi aherereye

Abanyamerika bafite impungenge ko hari ibihugu by’Abarabu bishobora kuririra kuri iki kibazo bikishora mu ntambara, igihugu cya mbere gishobora kubikora kikaba ari Iran.

Hari itsinda ry’abasirikare b’Amerika bo mu mutwe udasanzwe bamaze kwegerezwa Israel binyuze mu gihugu cya Bahrain.

Umwe mu basirikare kabuhariwe wa Amerika bitabazwa aho rukomeye

Icyo bategereje ni amabwiriza.

Hagati aho Abongereza nabo batangaje ko biteguye kohereza ubwato bw’intambara bugwaho indege z’intambara ndetse n’izindi ndege zicungira umwanzi mu kirere.

Igisirikare cya Israel kiravuga ko hasigaye amasaha 24 ngo gitangize ibitero byeruye biciye ku butaka bigabwe muri Gaza bityo ngo abazi ubwenge bahava hakibona!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version