Moto Zidakoresha Mubazi Zigiye Gukurwa Mu Mihanda Ya Kigali

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego bagiye gusubukura igikorwa cyo gushyira mubazi kuri moto zitwara abagenzi, gahunda izatuma bishyura urugendo mu ikoranabuhanga hashingiwe ku bilometero bagenze.

Ni gahunda imaze igihe ariko itarashoboye gutanga umusaruro, bitewe ahanini n’ikiguzi cy’imashini no kuba abagenzi benshi batarishimiye amafaranga bishyuzwa igihe hakoreshejwe mubazi, ugereranyije n’uko biyumvikaniraga n’umumotari.

RURA yatangaje ko abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bose bakorera mu Mujyi wa Kigali bagomba gushyirisha mubazi kuri moto, mu gikorwa giteganyijwe hagati ya tariki 9 Kanama 2021 na 3 Nzeri 2021.

Mu Karere ka Gasabo kizakorerwa kuri Stade Amahoro, muri Nyarugege ni kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho mu karere ka Kicukiro ni kuri Stade ya Kicukiro.

- Advertisement -

Yakomeje iti “Iki gikorwa kirareba abamotari bose; abahawe mubazi barasabwa kuzigarura kugira ngo zikorerwe isuzumwa, naho abatazifite nabo barasabwa kwegera abatanga iyo serivisi kugira ngo bazihabwe kuko iki gikorwa nigisozwa nta mumotari uzemererwa gukora adafie mubazi kuri moto ye.”

Ni icyemezo kimaze igihe

Impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, mu mwaka ushize yatangaje ko abamotari bose bagomba gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga, ku buryo guhera ku wa 26 Ukwakira 2020 utayifite yagombaga gufatwa akajya kuyishaka.

Ni nyuma y’uko RURA yari imaze gutangaza ibiciro bishya by’ingendo za moto muri Kigali, byagombaga gutangira kubahirizwa ku wa 15 Kanama 2020.

Ni nayo tariki abamotari bose bagombaga gutangiriraho gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga, zigaragaza igiciro umugenzi yishyura bitewe n’ibilometero agenze.

Icyo gihe byemejwe ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibindi birenzeho bikishyurwa 133Frw kuri kilometero. Igihe bibaye ngombwa ko umugenzi ahagarara mu nzira umumotari akamutegereza, iminota 10 ya mbere ni ubuntu, ariko yarenga agatangira kwishyura 21 Frw ku munota.

Ntabwo ariko imashini zigeze zikoreshwa n’abantu bose, kuko abagenzi bavuga ko ku rugendo rurerure zibahenda kurusha uko biyumvikaniraga n’umumotari, mu gihe ku rugendo rugufi abamotari bavuga ko bahendwa.

Bamwe mu bamotari bakomeje kuvuga ko kuba mubazi zidakoreshwa biri ku myumvire y’abagenzi ikiri hasi.

Umwe yagize ati “Hari ubwo imashini ibarira umugenzi amafaranga menshi ntayaguhe, icyiza ni uko bareba uburyo bahuza ibiciro n’ubushobozi bw’abagenzi, kandi natwe ntiduhendwe.”

Ni igikorwa nyamara cyizwe neza cyatanga umusanzu muri gahunda y’ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki, by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Nyamara kubera imbogamizi zirimo kugeza ubu nta mugenzi ukibaza mubazi, n’abamotari bari bazifite barazibitse abandi basigaye bazikoresha nka telefoni ngendanwa.

Izi mubazi zizatangwa n’ibigo bya Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.

Mu Rwanda habarirwa abamotari bagera mu 48,000 naho abagera mu 26,000 bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Zagabe R Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version