Nyanza: Amaze Imyaka 23 Aba Mu Mwobo Kubera Jenoside Yakoze

Guhera mu mwaka wa 2001 umugabo w’imyaka 51 y’amavuko witwa Emmanuel Ntarindwa yabaga mu mwobo we n’umugore we w’imyaka 53 bacukuye mu nzu yabo. Yihishaga ko bamubona kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dr. Thiery B. Murangira avuga ko Ntarindwa agifite irangamuntu iriho ubwoko yatangwaga mbere y’uko Inkotanyi zibohora u Rwanda.

Ikindi ngo ni uko usanga nta makuru afite ku bibera mu Rwanda kubera ko kuva icyo gihe kugeza ubwo yafatwaga taliki 16, Gicurasi, 2024 atasohokaga hanze.

Kugira ngo afatwe byagizwemo uruhare n’abagendaga muri urwo rugo baje gukeka ko yaba ari ho yihishe, amakuru aragenda aza kugera ku nzego nibwo afashwe.

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB avuga ko amakuru y’iperereza avuga ko Emmanuel Ntarindwa yakoze Jenoside aza guhunga u Rwanda nyuma y’uko Inkotanyi zirubohoye, ariko mu mwaka wa 2001 aza kurugarukamo.

Yagiye kwihisha kwa Eugenie Mukamana bahoze baturanye, baza no gukundana barabana nk’umugabo n’umugore baranabyarana.

Igitangaje n’uko kuva yagera muri urwo rugo atigeze asohoka mu nzu ahubwo we na Mukamana bacukuye mu nzu aho yabaye kuva icyo gihe kugeza afashwe.

RIB ivuga ko ubwo Ntarindwa yafatwaga, yabajijwe nawe yiyemerera ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko yishe Abatutsi benshi atibuka umubare mu cyahoze ari Komini Kigoma na Komini Nyabisindu, ubu aha ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

We na Mukamana bafungiwe kuri Station ya RIB ya Busasamana, bakaba bari gukorerwa amadosiye ngo agezwe mu bushinjacyaha.

Ubugenzacyaha bwo bumukurikiranyeho Jenoside kandi ingingo ya 92 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga kw’ihanwa ry’icyaha cya Jenoside, yerura ko umuntu wese ukoze jenoside nk’uko ngingo ya 91 y’iri tegeko ibiteganya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ingingo ya kabir y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko icyitso ari umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye bigaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira:

uwahishe uwakoze icyaha, umufatanyacyaha cyangwa uwahishe icyitso kugira ngo adafatwa, ataboneka umufasha kwihisha cyangwa gucika cyangwa umuha aho kwihisha cyangwa uwamufashije guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha.

Muri iyi nkuru, Mukamana Eugenie niwe ukurikiranyweho kuba icyitso.

Ingingo ya kane ivuga ku ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso ivuga ko umufatanyacyaha cyangwa icyitso ahanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga asaba abantu kumenya ko bidakwiriye ko hari uhishira uwakoze icyaha cya Jenoside.

Bityo ngo birakwiye ko buri wese wamenya ko runaka akekwaho Jenoside abivuga kugira ngo akurikiranwe kuko n’ubundi Jenoside ni icyaha kidasaza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version