Kagame Yaganiriye Na William Ruto Ku Mubano W’Ibihugu Byombi

Perezida Kagame yakiririye mu Biro bye Perezida wa Kenya William Ruto.

Ruto ari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yiswe Africa CEO Forum.

Iyo nama kuri uyu wa Kane nibwo yafunguwe na Perezida Kagame.

Kuri X ya Perezidansi y’u Rwanda handitse ko Kagame na Ruto baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza umubano ushingiye kuri byinshi birimo n’ubucuruzi.

- Advertisement -

U Rwanda rurashaka kujya rucisha ibicuruzwa byarwo ku cyambu cya Mombasa ariko na Dar es Salaam bikaba uko.

Banaganiriye kandi no ku bibazo biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version