Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mozambique: Abadashyigikiye Ibyavuye Mu Matora Basubiye Mu Mihanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Mozambique: Abadashyigikiye Ibyavuye Mu Matora Basubiye Mu Mihanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2024 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urubyiruko nirwo ruri mu mihanda rwamagana ibyavuye mu matora: Ifoto@ Reuters / Siphiwe Sibeko)
SHARE

Imyigaragambyo yongeye kwaduka mu Mijyi imwe n’imwe ya Mozambique nyuma y’uko urukiko rurinda Itegeko Nshinga  rwemeje ko umukandida Daniel Chapo w’ishyaka riri ku butegetsi ari we watsinze mu buryo budasubirwaho amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka.

Abigaragambya ni abashyigikiye Venâncio Mondlane wabaye uwa kabiri.

Uyu mugabo nyuma yo kumva ko urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwanzuye ko Chapo ariwe watsinze, yongeye gusaba abamushyigikiye gusubira mu muhanda bakabyamagana.

Nabo ntibatinze kumvumvira kuko kuri uyu wa Mbere bahuriye mu mihanda bavuga izina rye, ari nako batwika imipine, batera amabuye abapolisi, aba nabo bagerageza kubasubiza inyuma bakoresheje ibyuka biryani mu maso ariko abandi bababera ibamba.

Ubasunikira kwigaragambya ariko we ntari muri Mozambique kandi avuga ko yahunze kuko avuga ko yangaga ko nawe yahasiga ubuzima.

Avuga ko hari abantu babiri bari bakomeye mu ishyaka rye bishwe mu Ukwakira, 2024.

N’ubwo urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga rwashimangiye ko umukandida w’ishyaka rya FRELIMO riri ku butegetsi yatsinze amatora, rwagabanyije ikigero cy’amajwi yatsindiyeho.

Ibyavuye mu matora by’ibanze byatangajwe mu Kwakira byagaragaje ko Chapo yatsinze ku majwi 71% mu gihe Mondlane yagize amajwi 20%.

Icyakora ubu  rwanzuye ko Chapo yatsinze amatora n’amajwi 65%, mu gihe uwo ukomeye bari bahatanye yagize amajwi 24%.

Twabibutsa ko hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Mozambique, bagiyeyo kuva mu mwaka wa 2021 mu bufatanye rufitanye na Mozambique mu guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje abo muri Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

U Rwanda ntirwivanga mu bibazo bya Politiki bireba imiyoborere ya Mozambique.

Daniel Chapo ni uwo mu ishyaka FRELIMO naho Venâncio Mondlane we yiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Indi wasoma

Daniel Chapo: Umugabo Muto Utegurirwa Kuyobora Mozambique

TAGGED:AbigaragambyaAmatoraChapoMozambique
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibishorobwa Byagaragaye Mu Mirima Y’Icyayi Cya Kitabi
Next Article UMWALIMU SACCO Yatangije Ubundi Buryo Mwalimu Yabonamo Inguzanyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Amakipe Ya Volley Azahatanira Igikombe Cy’Intwari Yamenyekanye

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

Mu Myaka Mike Ishize Urwango Ku Bayahudi Rwariyongereye- Amb Weiss 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uburayi Bwatanze Miliyoni € 2 Zo Gufasha Abo Muri Kivu Y’Amajyepfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?