Mozambique: Amaduka Y’Abanyarwanda Yasahuwe

Imyigaragambyo yibasiye ubucuruzi bw'Abanyarwanda bakorera i Maputo

Abanyarwanda baba muri Mozambique bari mu gahinda ko kwibasirwa n’abaturage bo muri iki gihugu barakajwe n’ibyavuye mu matora birara mu maduka yabo barabasahura.

Abo baturage barakajwe ni uko Daniel Chapo ari we watangajwe ko yayatsinze ku majwi 70%, ahigitse Venancio Mondlane wagize 20%. wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Guverinoma yari imaze imyaka myinshi iyobowe na Perezida Philip Nyusi.

Venancio Mondlane ari mu Ishyaka Podemos naho Daniel Chapo ari mu ishyaka Frelimo riyobora Mozambique kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1975.

Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yihanganishije Abanyarwanda bahuye n’akaga ko gusahurwa n’abaturage.

Yabasabye gukomeza ubunyangamugayo bubaranga kandi bakamenya kwigengesera mu gihugu kitari icyabo.

Taliki 09, Ukwakira, 2024, nibwo muri  Mozambique batoye Umukuru w’Igihugu usimbura Perezida Philip Nyusi.

Mu minsi itatu ishize, Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje- bidasubirwaho- ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora ku majwi 70%.

Uwo yatsinze yahise atangaza ko yibwe amajwi, maze imyigaragambyo iratangira hafi mu gihugu hose.

Yaranzwe n’urugomo rwo kwirara mu maduka y’abenegihugu n’abanyamahanga barasahurwa.

Mu itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yagaragaje ko nyuma yo kubona ihohoterwa ryakorewe bamwe mu Banyarwanda yasanze ari ngombwa kubihanganisha bakibutswa no kwigengesera.

Riragira riti: “Ubuyobozi bwa Ambasade bwihanganishije abagizweho ingaruka n’imyigaragambyo ivanze n’urugomo. Buboneyeho kandi gusaba Abanyarwanda bakorera n’abasura iki gihugu kwigengesera bakarinda ubuzima bwabo kuko ufite ubuzima yakora akabona ibindi bintu”.

Ambasade y’u Rwanda i Maputo yasabye buri wese aho atuye gusangiza amakuru ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda muri Mozambique (RCA/Diaspora) ndetse n’Ubuyobozi bw’Ambassade kugira ngo aho bishoboka hashakwe ubutabazi.

Abanyarwanda baba muri Mozambique babarirwa mu bantu 5,000.

Andi makuru yo muri iki gihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Afurika, avuga ko ku wa Gatanu henshi mu Murwa mukuru w’iki gihugu ari wo Maputo, murandasi yari yavanyweho.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko gukoresha murandasi mu buryo bworoshye byari bigoye kuko byasabaga ko umuntu ayikoresha ari uko ari iwe gusa.

Kuyigendana kuri telefoni cyangwa murandasi isanzwe ntibyakundaga.

Hari umuturage wabwiye itangazamakuru ko atekereza ko byaba byarakozwe nkana na Guverinoma kugira ngo ikureho uburyo bworohereza abaturage guhanahana amakuru y’uko imyigaragambyo yagendaga.

Uko ni ko n’abakozi bo mu kigo gishinzwe kugenzura imikorere ya murandasi kitwa Netblocks nabo babyemera.

Indorerezi zo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi zivuga ko hari ibintu bitagenze neza muri ayo matora.

Ibitaragenze neza ni ibyerekeranye no kubarura amajwi, ibyo bikaba bivuze ko hari amajwi ‘ ashobora kuba yaribwe’.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version