Daniel Chapo: Umugabo Muto Utegurirwa Kuyobora Mozambique

Daniel Chapo niwe uhabwa amahirwe yo kuzayobora Mozambique

Ku wa Gatatu taliki 10, Ukwakira, 2024 abaturage ba Mozambique bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu. Ni amatora bivugwa ko azaba ari ay’amateka kuko hitezwe ko umugabo w’imyaka 47 y’amavuko witwa Daniel Chapo ari we uzayegukana.

Impamvu abasesengura amateka ya Politiki ya Mozambique bemeza ko azaba ari amatora y’amateka ni uko uyu mugabo ari we wa mbere wavutse nyuma y’ubwigenge bwayo uzaba ayiyoboye.

Iki gihugu cyakolonijwe na Portugal cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1975 nyuma y’intambara yatangiye mu mwaka wa 1964.

Kuva yabona ubwigenge, Mozambique yayobowe n’abantu barwanye iriya ntambara cyangwa se abagize uruhare muri politiki yayo kuva mu mwaka wa 1964 kuzamura…

- Kwmamaza -

Abo bose bari bamaze imyaka 49 basimburana ku butegetsi bw’ishyaka riyoboye igihugu ariryo Frelimo.

Abakada b’iri shyaka bamaze igihe bategura Daniel Chapo ukiri muto kugira ngo abe ari we uzatorwa mu matora abura amasaha make ngo abe.

Umusesenguzi muri Politiki y’iki gihugu witwa Charles Mangwiro yabwiye BBC ati: “ Mu bice bimwe by’igihugu, hari aho abakandida ba Frelimo bakuze bajyaga kuvuga imigabo n’imigambi yabo abaturage bakabaha inkwenene”.

Amatora yo ku wa Gatatu azaba akomatanyije ay’Umukuru w’igihugu, Abadepite n’abahagarariye inzego z’ibanze za Leta.

Perezida wa Mozambique uri mu nshingano muri iki gihe Filip Nyusi azarangiza manda ze ebyiri mu minsi mike iri imbere.

Uretse ibibazo by’umutekano muke bwatewe n’abarwanyi batangiye guhungabanya umutekano mu mwaka wa 2017, Nyusi yanahanganye na ruswa yavuzwe mu bayobozi b’igihugu cye, ivugwa ko ari yo ikomeye kurusha izindi zabaye muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Daniel Chapo we avugwaho kuba umuntu udafite aho ahuriye nibyo bibazo bya ruswa, bityo abaturage bakaba bamubonamo umuntu uzabazanira icyerekezo gishya mu mibereho y’igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande, ngo biragoye ko Dan Chapo yazahindura uko Frelimo ikora.

Bavuga ko nubwo ari umuntu ushyira mu gaciro kandi ushobora kuba n’inyangamugayo, kugira ngo ahindure imikorere y’ibigugu biri mu ishyaka rimaze imyaka 49 ku butegetsi bizamufata igihe.

Atarebye neza ndetse ngo yabizira, agahirikwa ku butegetsi.

Umwe mu banyamakuru bakomeye bo muri kiriya gihugu witwa Mirna Chitsungo agira ati: “ Kuba dufite igihugu cyamunzwe na ruswa ni ikibazo gikomeye. Iyo ruswa yatumye igihugu cyacu kigira ubukungu bucumbagira. Chapo afite imbogamizi zo gukorera mu ishyaka ryamunzwe na ruswa, ibyo agasabwa kuzabyirengagiza ahubwo agaharanira ko ibintu bihinduka. Mbona bitazamworohera”.

Daniel Chapo yatangiye politiki mu mwaka wa 2011 ubwo yayoboraga imwe mu Ntara za Mozambique.

Mu myaka umunani yakurikiyeho yabaye Guverineri w’Intara ya Inhambane kugeza ubwo abaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi rya Frelimo, hari muri Gicurasi, 2024.

Imibare itangwa n’abakoze ubushakashatsi ku myiteguro y’ariya matora, bavuga ko hari abantu benshi banditse kuri lisiti y’itora kandi batabaho, ‘ari baringa.’

Mu rwego rwo kurushaho gukurura abaturage ngo batore, abamamaza umukandida wa Frelimo bavuga ko gutora umukandida wabo ari uguha urubyiruko uburyo bwo kubona imirimo no kubaho rutekanye.

Twabibutsa ko irindi shyaka rikomeye muri Politiki ya Mozambique ari ishyaka rya Renamo, ubu riyoborwa na Momade watangiye kuriyobora nyuma y’urupfu rwa Afonso Dhlakama rwabaye mu mwaka wa  2018.

Uyu yagerageje gutorerwa kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2019 ariko aratsindwa, atangaza ko yibwe amajwi na Filip Nyusi.

Uzatorerwa kuyobora Mozambique wese azahura n’ibibazo bishingiye ahanini ku kuba 62% by’abaturage bose bakennye cyane kuko batunzwe $1.90 ni ukuvuga  munsi ya Frw 1,500 ku munsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version