Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mozambique: Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zakoreye Abaturage Umuganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Mozambique: Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zakoreye Abaturage Umuganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2024 7:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo z'u Rwanda na Polisi yayo bifatanyije n'abaturage b'i Mocimboa da Praia mu muganda ngarukakwezi
SHARE

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro n’umutekano muri Mozambique (RSF) bifatanyije n’abaturage bo mu gace ko Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado, mu muganda rusange wabaye  mu mpera z’Icyumweru gishize.

Ni amakuru agaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.

Abaturage 300 bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda mu gusibura imiferege irekamo amazi, gutema ibihuru mu mujyi wa Macomia no mu nkengero zawo.

Byari mu rwego rwo gukuraho ahantu hose imibu itera malaria ishobora guterera amagi no kuhororokera.

Umuyobozi wa Macomia  da Praia  mu izina rya Guverinoma ya Mozambique witwa Thomas Mbadae, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda  ku bw’akazi bakora ko kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambique.

Mbadae yasabye abaturage kwigana ingabo z’u Rwanda na Polisi yayo, bakabona ko gukora umuganda ari bo bigirira akamaro, bakawugira akamenyero.

Maj Philbert Karanganwa wo mu ngabo z’u Rwanda zikorera aho muri Macomia yashimiye abaturage n’ubuyobozi bwabo kubera ubufatanye bagaragaza muri byinshi harimo no gukora umuganda.

Yababwiye ko isuku igira uruhare mu guteza imbere abaturage binyuze no mu kubarinda indwara nka malaria n’izindi zituruka ku mwanda.

Nyuma y’uwo muganda, ikipe y’ingabo z’u Rwanda na Polisi yakinnye n’iy’abaturage ba Mocimboa, umukino urangira ari ubusa ku busa.

 

TAGGED:AbaturageIngaboMozambiquePolisiUmuganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yerekanye Abo Ivuga Ko Ari Ingabo Za DRC Yafashe
Next Article Umunyarwanda Yishyura $6 Ngo Yinjire Cyangwa Asohoke Muri Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?