Mozambique Izagaragaza Igihugu Cy’Afurika Gishakira Ikindi Amahoro Koko

U Rwanda, Botswana, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Angola…biri mu bihugu by’Afurika byafashe iya mbere byiyemeza kujya muri Mozambique kuyitabara.

Ku ikubitiro u Rwanda rwahise rwohereza ingabo muri Cabo Delgado gutabara abugarijwe na Al Qaeda.

Rwohereje abagabo n’abagore 1000 barimo abasirikare n’abapolisi.

Umuvugizi w’ingabo zarwo Col Ronald Rwivanga aheretse kuvuga ko akazi kazijyanye katangiye kandi ko zimaze kwica abarwanyi 14.

- Advertisement -

U Rwanda rwagiyeyo ku busabe bwa Mozambique ngo ruyifashe guhashya bariya barwanyi.

Afurika y’Epfo irateganya abasirikare 1495 bazamarayo amezi atatu. Bagenewe ingengo y’imari ya mliyoni 98 z’ama rands.

Mbere iki gihugu cyari cyaroherejeyo abasirikare ‘badasanzwe’ babarirwa mu binyacumi.
Bazakorera ahitwa Pemba, mu Majyaruguru ya Mozambique.

Mbere y’ibi, iki gihugu cyifuzaga ko aricyo cyazatanga umugaba w’ingabo za SADC ariko Mozambique irabyanga.

Yabyanze ivuga ko nayo ifite abajenerali bashobora kuyobora urugamba.

Botswana nayo iherutse kohereza yo ingabo 300. Zakambitse i Pemba.
Iki gihugu nacyo kifuzaga ko uwungirije ingabo za SADC yaba uwabo.

Ibi ariko ntikirabyemererwa mu buryo budasubirwaho.

Zimbabwe ntiyatanzwe yiyemeza kuzoherezayo abasirikare 304.

Ngo bazajyayo guha amasomo ingabo za Mozambique.

Zimbabwe ivuga ko abasirikare bayo batazajya ku rugamba.

Ni ubwa mbere Zimbabwe yohereje abasirikare hanze yayo guhera mu mwaka wa 1998.
Angola nayo irateganya kuzohereza abasirikare muri Mozambique.

Ese ibi bihugu bizakora akazi ko kugarura amahoro muri Mozambique nk’uko byabyiyemeje?

Kubera ko mbere y’uko ingabo za SADC zitangira kujya muri Mozambique habaye impaka zo kumenya igihugu kizayobora ingabo, abasesengura bibaza niba hatazabaho gushyamirana hagati y’abagaba ba ziriya ngabo.

Ku byerekeye u Rwanda byo birasobanutse kuko rwo ruri muri Mozambique ku byumvikane byarwo n’iki gihugu.

Ikindi ni uko rwo rwatangiye akazi karujyanye nk’uko Umuvugizi wa RDF Col Ronald Rwivanga aherutse kubibwira itangazamakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version