Mushikiwabo Yizeye Ko Makolo Na Nyombayire Bazakora Neza Akazi Bahawe

Louise Mushikiwabo yanditse kuri Twitter ko yizeye neza ko Madamu Yolande Makolo na Stephanie Nyombayire bazakora neza akazi baraye bahawe na Perezida Kagame.

Yolande Makolo yaraye agizwe Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’aho Stephanie Nyombayire aba Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda.

Ishyirwaho ryabo ryaraye ritangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rikaba ryaremejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu.

Mushikiwabo yavuze ko yizeye neza ko bariya bagore bazakora neza akazi kabo kuko ngo ‘abazi neza’ kuko bakoranye akiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda.

- Advertisement -

Yabifurije akazi keza.

Mushikiwabo yabifurije akazi keza

Yaba Makolo yaba na Nyombayire bose bashimye Perezida Kagame wabahaye izindi nshingano, bamwizeza kuzazuzuza neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version