Mpangayikishijwe N’Uko U Bufaransa Buri Kuba Igihugu Kirangwa N’Ivangura- Macron

Perezida Emmanuel Macron avuga ko muri iki gihe mu gihugu cye hari abantu benshi barangije kumva ko batandukanye n’abandi, ko ari bo bantu nyabo. Ibi, kuri we, birahangayikishije.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ELLE, aho yemeza ko ku giti cye yemera ko abantu muri rusange ari bamwe, ko buri wese yagira icyo yunganira mugenzi we.

Abahanga mu mibanire y’abantu bazi neza ko iyo abantu batangiye kumva ko ari bo ‘bo bonyine’ bazima, bafite ubwenge n’ububasha kurusha abandi, biba ikibazo kuko akenshi biganisha ku buhezanguni bushobora kuvamo na Jenoside.

Macron avuga ko kimwe mu bibazo byazonze Abafaransa ari ukwiyumvamo ibara ry’uruhu, aho baturutse mbere yo gutura mu Bufaransa, idini n’ibindi.

- Advertisement -

Kuri we, ibi ntibyagombye kuba intandaro yo kumva ko runaka aruta undi mu Bufaransa cyangwa ngo bibe intandaro yo gusaba guhabwa uburenganzira runaka hashingiwe gusa kuri iyo ngingo.

Ati: “ Mbona ko abaturage bacu bari kuba abahezanguni umunsi ku wundi kandi ikibabaje ni uko bigarutse nyuma y’igihe runaka byaracitse.”

Macron avuga ko abantu bagombye kureba icyo basangiye n’abandi kurusha kureba icyo babarusha cyangwa badafite ngo babe ari cyo bubakiraho.

Ku rundi ruhande, Emmanuel Macron asaba inzego zose zirebwa n’ubutabera kuba maso ntizigire uwo zirenganya ahubwo zigakora k’uburyo buri Mufaransa yisanga mu byiza by’igihugu cye.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu bituwe n’abaturage bahatuye baturutse hirya no hino.

Barimo Abayahudi, Abarabu bo muri Algeria , Abirabura, Abisilamu n’abandi.

Ikindi ni uko kiri mu bihugu byagiye bigabwamo ibitero by’iterabwoba bikica abantu benshi bitewe n’impamvu zo kutabiyumvamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version