Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Mu Bashyitsi b’Imena I Burundi

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni umwe mu bashyitsi b’u Burundi mu birori by’Umunsi w’Ubwigenge, nyuma y’igihe ibihugu byombi bitabanye neza.

U Burundi burizihiriza umunsi w’ubwigenge igihe kimwe n’u Rwanda, bwabonetse ku wa 1 Nyakanga 1962 ku bakoloni b’Ababiligi.

Gusa mu Rwanda nubwo ari umunsi w’ikiruhuko ntabwo wizihizwa mu birori, ahubwo hahabwa imbaraga uwo Kwibohora wizihizwa nyuma y’iminsi ine.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byemeje ko “Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yageze i Bujumbura ahagarariye Perezida Paul Kagame, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Burundi. Yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.”

- Advertisement -

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Ngirente nirwo rukozwe mu Burundi n’umuyobozi ukomeye w’u Rwanda mu myaka isaga itanu ishize.

Kuva mu 2015 u Rwanda n’u Burundi bifitanye umubano utari mwiza, kugeza ubwo u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. U Rwanda narwo rugashinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi ibintu byatangiye guhinduka.

Perezida Kagame aheruka kuvugira mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ko umubano n’u Burundi urimo kuzahuka.

Ati “Abaturanyi bacu benshi, ariko ni bane gusa, ngira ngo abandi bose tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi, ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana tuka… ariko ngira ngo ubu twe n’abarundi turashaka kubana, na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira.”

Umuturanyi usigaranye ikibazo n’u Rwanda ni Uganda.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe ni kimwe mu bimenyetso rw’ukuzahuka rw’uwo mubano.

Ibimenyetso by’ukuzahuka kwawo byatangiye kugaragara mu mwaka ushize, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro na mugenzi we w’u Rwanda bahuriraga ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba – Gasenyi.

Baganiriye ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi, bagaragaza ko ibihugu byombi ari abavandimwe.

Bijyanye n’inama zakomeje guhuza abayobozi bashinzwe iperereza rya gisirikare, biymeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano.

Mu kwizihiza ibirori by’Ubwigenge, mu Burundi ibintu birashyushye ku buryo mu museso Perezida Evariste Ndayihismiye yabanje gushyira ingabo ku mv aya Prince Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’u Burundi.

Mu bandi bayobozi bitabiriye uyu munsi harimo Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadera.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ategerejwe mu birori by’ubwigenge mu Burundi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version