Odinga Yatanze Kandidatire Muri Afurika Yunze Ubumwe

Binyuze muri Guverinoma ya Kenya, Raila Odinga yatanze kandidatire yo kwiyamamaza kuzatorerwa kuyobora Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe.

Hagati aho hari amakuru avuga ko Kenya ihanganye na Tanzania kuri uyu mwanya kuko uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania witwa January Makamba nawe afitemo akayihayiho.

Gutanga iyi kandidatire byakorewe i Addis Ababa muri Ethiopia ari naho hari icyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Hari n’amakuru avuga ko na Djibouti nayo ishaka kuzatanga iyo kandidatire.

Muri gahunda Odinga afite harimo ukwishyira hamwe kwa Afurika, iterambere ry’ibikorwaremezo, ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, kwigenga mu by’imari no guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko ruzashyigikira kandidatire ya Odinga ndetse ngo nanatorwa ruzakomeza kumufasha.

Ni Perezida Kagame wabibwiye kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya bikomeye kurusha ibindi mu kiganiro bagiranye mu mezi macye ashize.

Abasesengura bavuga ko kuba Guverinoma ya Kenya ishaka ko Odinga atorerwa uriya mwanya ari amayeri yo kumwigizayo ngo ntakomeze kutavuga rumwa na Leta ariko nanone bikaba n’ishema ry’igihugu cye.

Umukandida uzemeranywaho mu bihugu bigize EAC niwe uzatorerwa kuyobora uyu mwanya usanzweho Mussa Faki Mahamat, umunya Tchad uri mu bubashywe kurusha abandi muri Afurika.

Mussa Faki Mahamat
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version