Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN, Airtel Zakunze Isambu Yawe…Ubutekamutwe Bwadutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MTN, Airtel Zakunze Isambu Yawe…Ubutekamutwe Bwadutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2021 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda batatu baherutse gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rubakurikiranyeho icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi  cyangwa kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibi bikubiyemo kwishyira hamwe bakajya babeshya abantu ko bakorera MTN cyangwa Airtel kugira ngo baboherereze amafaranga babizeza ko biriya bigo bishaka kubaka iminara mu masambu yabo, bakabasaba kubaha amafaranga ngo babibagiramo bizacemo.

Babwiye itangazamakuru ko bemera ko bakoze biriya byaha ariko ko bicuza, bityo batazabyongera.

Umwe muri bo yavuze ko yafatiwe mu cyuho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Babiri muri bo kandi bavuga ko bafashwe kubera ko babikuje amafaranga y’amajurano, bohererejwe n’umuntu badasanzwe bakorana.

Bavuga ko  babikuyemo isomo ry’uko batagomba kubikuriza umuntu amafaranga nk’aho we yananiwe kubyikorera.

Uko babikora…

Umuvugizi wa RIB, Dr  Thierry B Murangira avuga ko  kugira ngo abantu bakore biriya byaha babanza kwiyita aba tekinisiye b’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, bakabikora ariko barabanje gushaka amakuru y’ibibanza by’abantu runaka, ni ukuvuga amazina ye, nomero ze za telefoni n’ibindi.

Nyuma bahamagara uwo muntu bakamubwira ko nk’abatekinisiye ba kimwe mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, bazi ko icyo kigo cyashimye ikibanza cye bityo ko ishaka kugishinga umunara.

- Advertisement -

Basobanurira uwo muntu ko icyo kigo kizayikodesha imyaka myinshi kandi ku mafaranga menshi.

Icyo gihe bamusaba ko yaboherereza amafaranga make.

Mu kanya gato gakurikira icyo kiganiro, hari undi muntu( uba wabisezeranye n’uwa mbere) uhita uhamagara wa muntu akamubwira ko ari ‘manager’ muri icyo kigo cy’itumanaho kandi akabikora yagoretse imvugo kugira ngo yumvikanishe ko ari umunyamahanga bityo ‘byemerwe ko ari manager’.

Uwo uhamagara nyuma abwira uwo muturage bashaka kuriganya ko amafaranga y’ubukode bw’ikibanza cye azajya amugeraho buri mpera y’ukwezi.

Mu rwego rwo kwerekana ko aho hantu hari isambu bahageze, bahazi, uwo manager abwira uwo muturage ko n’isambu  cy’umuturanyi we nacyo bagishimye.

Ni uburyo bwo kugira ngo uwo uri kubeshywa yumve ko aramutse atinze, hari undi wamutanga ayo mahirwe.

Babwira uwo muturage ko niba ashaka kwegukana ayo mahirwe(y’uko mu isambu ye hashyirwa umunara ukodeshwa) agomba kugira amafaranga atanga, bityo umuturanyi we akaba abihombeyemo.

Umuturage atangira asabwa kohereza amafaranga ya essence yo kuza gupima ikibanza, wenda agera ku Frw 50 000 nyuma ariko bakamubwira ko yakohereza menshi kuko n’inyandiko y’amasezerano y’ubukode( contract) yakozwe, umuturage akaba arayohereje.

Dr Murangira asaba abaturage kwirinda gutwarwa n’amarangamutima, ahubwo bakajya babanza gushishoza.

Ati: “ Ni gute woherereza umuntu amafaranga mutaziranye, nta gahunda y’indi mwigeze kugirana ngo ni uko gusa akwijeje ikintu utari usanzwe unatekerezaho?

Abagabo baretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Mata, 2021 bafashwe bamaze kuriganya abaturage Frw 2.300.000.

Icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi iyo gihamye umuntu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka icumi naho icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kigahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu.

TAGGED:AbagaboAirtelfeaturedMTNMurangiraRIBUburiganyaUbutekamutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuko COVID-19 Ihari Gusaranganya Ibikoresho Byo Kuyirwanya Biracyari Ngombwa- Kagame
Next Article Umusaza Nyagashotsi Arataha Inzu Nshya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?