MTN Yisobanuye Ku Baherutse Kuvuga Ko Ibishyuza Telefoni Itabahaye

Itangazo Taarifa ikesha MTN Rwanda riremeza ko nyuma y’uko hari abantu bavuze ko bishyuzwa amafaranga ya Telefoni za Macye Macye kandi ntazo bafashe, yasuzumwe isanga koko ari byo. Abo bantu ngo basubijwe ayabo.

Iryo tangazo rigira riti: “Mu gikorwa cyo kwishyuza abafashe telefone muri serivise ya Macye Macye cyabaye tariki ya 18/08/2024, bamwe mu bakiliya bacu batumenyesheje ko bishyujwe ideni rya Macye Macye kandi batarafashe telefone muri iyo serivisi.

Tumaze gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo twasanze ko hari bamwe bishyujwe kandi batarafashe telefone zabo muri serivisi ya Macye Macye bityo dutangira igikorwa cyo kubasubiza amafaranga yabo kuri MoMo cyarangiye tariki ya 27/08/2024″.

MTN ivuga ko yiseguye ku bakiliya bayo kubera imbogamizi byabatehe kandi ikabashimira ku kwihangana bagaragaje.

Mu nkuru bagenzi bacu ba Kigali Today baherutse gutangaza harimo ko hari bamwe baganiriye  babatangariza  ko bagiye bakatwa amafaranga kuri telefone zabo ngo nikwishyura telefoni za Macye Macye kandi ntazo bafashe.

Bavuze ko icyo gihe  bagerageje kubaza bakabwirwa ko baza kuyasubirizwaho ariko ntibyaba  ahubwo bagakomeza kugenda bakatwa andi.

Umwe muri bo ni umubyeyi wo muri Nyamagabe wavuze  ko ikibazo cyo gukatwa amafaranga cyamubayeho bwa mbere tariki 18 Kanama 2024, yagerageza kubaza impamvu bayamutwaye bakamubwira ko aza kuyasubirizwaho ariko ntibikorwe.

Ati: “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, ngiye kubona mbona bankuyeho amafaranga ibihumbi 4 n’andi arengaho ntibuka, bambwira ngo ndimo kwishyura telefoni ya macye macye, hashize nk’umunota umwe mbona bakuyeho ibindi bihumbi 2, hariho 9500 mbona yose bayamazeho, banyereka ngo ayo nsigaje kwishyura ni ibihumbi 63”.

Avuga ko yahise ahamagara ku 100 ababaza impamvu y’iryo katwa bamubwira ko ikibazo ari rusange bari kugisuzuma.

Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko nyuma y’iryo suzuma ubu abo bose bamaze gusubizwa ayabo, ikibazo cyakemutse.

MTN ivuga ko yakemuye icyo kibazo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version