Abavanga umuziki bikagira injyana, bita DJs, baraye bahatanye mu ijonjora rya mbere ngo barebe uhiga abandi.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abantu 30 barimo abakobwa babiri ari bo DJ Brianne na DJ Roxy .
Aba DJs bahatana mu buryo bubiri. Hari aberekanira ubuhanga bwabo ku rubuga byagenewe( Stage).
Bakoresha ibyuma by’umuziki bisanzwe bikoreshwa na ba DJs bakabikora imbonankubone.
Hari n’abandi bifashe amashusho bari mu kazi kabo hanyuma bayoherereza abakemurampaka ngo barebe ubuhanga bwabo hanyuma babahe amanota.
Urangije gukina umuziki, abakemurampaka bamubazaga niba yumva yakoze iyo bwabaga, niba ubuhanga bwose afite yabukoresheje undi akagira uko asubiza.
Bose bavuze ko batanze icyo bari bafite cyose, ni ukuvuga ubumenyi bwabo bwose.
Ubusanzwe hari hiyandikishije aba DJs 49 kugira ngo babe ari bo bazahatanira kurebwamo uwa mbere uzanabihemberwa.
Abantu 30 mu bantu 49 nibo bitabiriye ririya jonjora rya mbere.
Mu kiciro cy’abagabo, hashoboye gutambuka aba DJs 20 bakazajya mu ijonjora rikurikira n’aho abo mu kiciro cy’abakobwa cyangwa abagore hahatanye abantu babiri ari bo DJ Brianne na DJ Roxy kandi bombi barashoboye kuzitabira ijonjora rizaba mu Mpera z’Icyumweru gitaha.
Abitsinze kuzakomeza mu kiciro cy’abahungu ni:
1.DJ Kay G
2.DJ Selekta Danny
3.DJ Araphat
4.DJ Kiss
5.DJ Khizz Beats
6.DJ Mico
7.DJ Selekta Gomez
8.DJ Beats
9.DJ Kavori
10.DJ Joe the Drummer
11.DJ Trap Boy
12.DJ Selekta Kuno
13.DJ Snoop
14.DJ Mikey
15.DJ Mask
16.DJ Kigali Beats
17.DJ Spooky
18DJ Niyem
19.DJ Pop
20.DJ Yan
Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ni DJ Brianne, DJ Roxy na DJ Ira. Icyakora aba bakobwa babiri ba mbere nibo batsindiye kuzajya mu kiciro kizakurikira.
Umwe mu bagize itsinda ryateguye iri rushanwa witwa Brenda Cyuzuzo yabwiye Taarifa ko bishimiye uko abarushanyijwe bitwaye kandi ngo baberetse ubuhanga buruta ubwo babakekeraga.
Cyuzuzo ati: “ Baracyari bato ariko bafite impano zigaragarira buri wese. Ibyo twababonyeho bigaragaza ubuhanga tutakekaga kandi twiteze ko bizarushaho kugenda neza mu gihe kiri imbere.”
Yatubwiye ko abitabiriye bafite hagati y’imyaka 17 na 22, bityo ko bakiri bato.
Avuga ko mu gihe kitarambiranye, abakunda umuziki bazatangira guha amajwi umu DJ babona witwara neza kurusha abandi.
Bizakorwa binyuze ku rubuga IGIHE.
Ni ugutora ukoresheje ikoranabuhanga, ibyo bita Online Voting.
Abakemurampaka muri iri rushanwa ni Deejay Pius wo mu Rwanda, DJ Sharif wo mu Rwanda na DJ Khadir wo muri Uganda.