Amakuru mashya aravuga ko Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiciro gishya cya lisansi kiyongereye kiva ku Frw 1609 avuye kuri Frw 1460 kuri Litiro. Mazutu yo yavuye ku Frw 1503 igera ku Frw 1607.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori bikomeje kuzamuka mu gihe ubukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda by’umwihariko buhagaze nabi kubera impamvu zitandukanye zirimo n’intambara ziri ku isi nko hagati y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’umwuka w’intambara uri hagati y’u Bushinwa na Taiwan.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw.
Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku 1607 Frw ivuye ku 1503 Frw. #RBAAmakuru pic.twitter.com/oMdE1EvTU4
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) August 7, 2022
Ubushinwa buherutse gufunga umuhora wacagamo ubwato bwinshi bwajyanaga ibicuruzwa byinshi muri Aziya y’i Burasirazuba mu bihugu bifite ubukungu bukomeye nk’u Buyapani n’ibindi bifite icyo bivuze mu bucuruzi mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko hari abayobozi bakuru b’u Rwanda bari butange ibisobanuro kuri iri zamuka ry’igiciro k’ibikomoka kuri Petelori.
Umugabo witwa Karangwa uvuga ko n’ubusanzwe ubuzima butari bumezeneza bityo ko ibintu bikomeza kuba bibi.
Ati: ” Ubwo ibiciro bizamutse buriya n’ibiribwa ku isoko birakomeza kuzamuka, ubuzima butugore.”
Akenshi Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda hamwe na RURA bavuga ko Guverinoma iba yashyizemo ‘Nkunganire’ kugira ngo igiciro k’ibi bintu nkenerwa ‘kidatumbagira.’