Yavuye i Kigali Ajya Kwica Se Na Nyina Batuye i Nyamasheke

Taarifa yamenye  ko mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke hari umugabo wari warananiwe n’urushaho ajya kubana na Se na Nyina wabishe abicishije ibyuma.

Uvugwaho ubu bwicanyi yitwa Eliezer akaba afite imyaka 32 y’amavuko.

Ababyeyi yise ni Se witwa Samuel Ndindayino w’imyaka 74 na Nyina witwa Rachel Mukaburanga w’imyaka 62 y’amavuko.

Byabereye mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke

Ubusanzwe uwo mugabo uvugwaho buriya bwicanyi yari atuye mu Mujyi wa Kigali.

- Kwmamaza -

Amakuru avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’iwabo ashingiye ku masambu.

Mu minsi yatambutse ngo ababyeyi be bamuhaye umunani we arawugurisha.

Kubera ko yumvaga ko bagomba kumuha iyo sambu yose, ngo yasubiye muri Kanjongo ngo abice hanyuma azayigarurire cyangwa se niyo yafungwa nabo ntibazayigumane.

Ubwo yahageraga yasanze umwuzukuru wa bariya babyeyi be yagiye muri Korali, yinjira mu gikoni ahasanga Nyina amutera icyuma mu ijosi, umusaza ( Se w’uyu mugabo) atabaye nawe bamutera icyuma arapfa.

Imwe mu mpamvu zitera amakimbirane mu ngo ni imitungo irimo n’amasambu.

Ikibazo cy’amasambu gikunze kugaragara mu cyaro kuko ariyo ubuzima bw’aho busa n’aho bushingiyeho hafi ya bwose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version