Mu Bantu 16 Bishwe N’Impanuka Y’Ubwato Muri Mugesera Babiri Ni Impinja

Polisi y’u Rwanda yabwiye Taarifa ko impanuka y’ubwato yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ikabera mu kiyaga cya Mugesera ku ruhande rw’ Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana yahitanye abantu 16 barima impinja ebyiri.

Bose barashyinguwe kandi imyirondoro yabo yaramenyekanye kuko baturukaga mu Murenge umwe wa Karenge.

Imibiri yari yabanje kubura ariko iza kuboneka nyuma y’amasaha runaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasizuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizeyimana asaba abafite Koperative zambutsa abantu inzuzi n’ibiyaga ndetse n’imigezi kujya bandika imyirondoro yabo.

Ati: “ Mu buryo bwa kinyamwuga, abafite za Koperative zitwara zikora ubwikorezi bwo mu mazi bakwiye kujya bandika imyorondoro y’abo batwaye. Byoroshya kumenya abo ari bo igihe cyose baba bahuye n’akaga nk’ako bariya b’i Karenge bahuye nako.”

Uyu mupolisi avuga kandi ko abantu bakwiye kumenya ko nta bantu bagomba kujyanirwa hamwe n’imizigo n’amatungo mu bwato.

Abishingira ku ngingo y’uko mu bwato buherutse kurohama basanze bwari bwikoreye imifuka y’ibijumba, imyumbati, amagare n’ibindi…ibi byose bikaba ari byo byatumye buremererwa cyane bituma burohama.
Abantu barenga 40 nibo bari bari muri ubu bwato kandi bwemerewe gutwara abantu 15 gusa.

Bavaga mu mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bagiye mu Murenge wa Karengemu Karere ka Rwamagana.

Ifoto: Ikarita yerekana ikiyaga cya Mugesera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version