Umubyeyi W’I Kamonyi Yapfiriye Ku Nzira Ajya Kubyara

Mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi harivugwa umugore witwa Nagahozo Devotha w’imyaka 35 wapfiriye ku nzira ajya kubyarira kwa muganga.

Uyu mubyeyi yafashwe n’inda bitunguranye ku wa Gatanu taliki 26, Mutarama, 2024, yiyambaza umuturanyi ngo amugeze kwa muganga bageze mu nzira uwo mugore arava cyane arapfa.

Yari afite imyaka 35 y’amavuko nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyemeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko iyo nkuru mbi bayimenye bikirangiza kuba.

- Advertisement -

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugore yavuye iwe inda yamufashe.

Abari bamuherekeje bakoze uko bashoboye ngo bashakishe uko yagezwa kwa muganga, muri uko gushakisha uko ahagera nibwo yavuye arapfa.

Ibi byago byabereye ahantu hari urutoki.

Dr Nahayo ati: “Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari atwite bose nta numwe wagize amahirwe yo kubaho.”

Meya Nahayo avuga ko bohereje imodoka ijyana uwo mubyeyi mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo bawushyire mu buruhukiro.

Yihanganishije umuryango w’uyu mubyeyi, asaba ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange ko bajya bakora ibishoboka bagashishikariza ababyeyi batwite kujya kwa muganga mu gihe babonye ko bari hafi kubyara aho gutegereza kujyayo ku munota wa nyuma.

Nyakwigendera asize umwana umwe kandi ngo yari yarabwiye bagenzi  be ko abaganga bamusuzumye bamubwira ko azabyara taliki 09, Gashyantare, 2024 none yishwe n’inda mu mataliki ya nyuma ya Mutarama, uwo mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version