Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Banyarwanda 26 Uganda Yari Ifunze Harimo Abana Babiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Banyarwanda 26 Uganda Yari Ifunze Harimo Abana Babiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2021 5:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n’abasohoka rwaraye ruhererekanyije n’u Rwanda abaturage barwo 26 barimo abana babiri. Bose bari bafungiye muri gereza ya Matinda kandi mu bapimwe hasanzwe harimo 12 banduye COVID-19.

Ku mupaka wa Kagitumba niho ririya hererekanywa ryabereye. Hari ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 19, Kanama, 2021.

Mu baturage  26 b’u Rwanda harimo abagabo 20, abagore bane n’abana bato babiri.

Babwiye abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ko bose bari bafungiye muri gereza ya Matinda muri Mbarara kandi ngo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Mu minsi micye ishize Leta ya Uganda nabwo yagejeje ku mupaka wa Kagitumba abandi banyarwanda 13, nyuma y’abandi 23 bahagejejwe mu Cyumweru cyari cyabanje.

Nabwo mu bapimwe icyo gihe hari abasanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

Abageze mu Rwanda tariki 10, Kanama, 2021 bavuze ko bafashwe n’inzego za Uganda bari mu nzira bataha mu Rwanda.

Inzego z’umutekano za Uganda zahise  zijya kubafunga zibashinja ibyaha birimo kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Uko ari 13 barimo abagabo batanu n’abagore barindwi.

Icyo gihe bahise bapimwa COVID-19 ndetse umwe asangwamo ubwandu, ahita ajya kwitabwaho n’abaganga.

Uko bikagaragaza bisa n’aho hari umugambi wo gufata Abanyarwanda umaze igihe muri Uganda.

Hashize igihe ibihugu byombi bitabanye neza, ku buryo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko bakunze gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda na n’ubu nta musaruro biratanga.

Guhera ku wa 15 Kamena 2021, abantu baturuka muri Uganda basabwa kujya mu kato k’iminsi irindwi, bakazakavamo bongeye gupimwa COVID-19 ngo harebwe ko nta wanduye.

TAGGED:AbanyarwandaAbaturageCOVID-19featuredRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Itegeko Ryo Gukina Shampiyona Abakinnyi Babana Ryakuweho
Next Article Kwirengagiza Inshingano Bigiye Gukora Kuri Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?