Mu Bigo By’Amashuri Muri Kigali Hagiye Guterwa Ibiti Byinshi By’Imbuto

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 ibigo by’amashuri byo muri uyu mujyi bizafashwa gutera ibiti 285,805 byiganjemo iby’imbuto.

Ni icyiciro cya mbere cy’ibiti byose hamwe 400,000 bizaterwa mu mashuri agize uyu mujyi mu gihe kiri imbere.

Igiti kitwa Acacia kigira indabo nziza kandi kigatanga igicucu cyo kugamamo izuba

Si ibiti byera imbuto gusa bizahaterwa, ahubwo hari iby’umurimbo birabya indabo zisa kandi zihumura neza.

Gutera ibiti byera imbuto bizafasha kandi no mu gutuma abanyeshuri babona imbuto zo kurya ziherekeza amafunguro yabo ya buri munsi.

- Advertisement -

Meya w’Umujyi wa Kigali Bwana Pudence Rubingisa niwe watangirije iyi gahunda mu Karere ka Gasabo mu gikorwa cyabaye Taliki 21, Ugushyingo, 2022.

Ibiti by’umurimbo 66,469 nibyo bizaterwa muri biriya bigo n’aho ibindi biti bisanzwe ari iby’ishyamba bigera ku 47,705  nabyo bizahaterwa.

Rubingisa yabwiye The New Times ati: “ Turashaka gutera ibi biti mu butaka buberanye nabyo kandi dushaka ko bizongerera agaciro amafunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri. Buri rwego mu Mujyi wa Kigali rugomba gukorana n’urundi kugira ngo ibi biti bizere neza.”

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Ubwoko bw’ibiti buteganywa kuzaterwa ni avoka, imyembe, amaronji  n’indimu.

Umujyi wa Kigali kandi uteganya kuzatera ibindi biti nk’ibi mu busitani bw’insengero ndetse no mu midugudu y’icyitegererezo.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutera ibiti birenga Miliyoni 36.

Muri byo, ibigera kuri 26,227,930 ni iby’ishyamba,  ibindi biti 7,609,374 nabyo ni ubwoko bw’ibiti by’ishyamba ariko byihariye, ibindi biti  1,601,931 ni ibyera imbuto ziribwa n’abantu, n’aho imigano yo izaterwa izaba ingana na 1,014,400.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version