Kugeza ubu Ibarura ry’abahitanywe n’umutingito wabaye muri Indonesia mu masaha make ashize, rivuga ko abantu 252 ari abo bamaze kubarurwa ko wahitanye.
Kuri uyu wa Mbere habarurwaga abantu ba mbere bahiranywe n’iki cyiza, havugwaga abantu 56 n’abakomeretse bageraga kuri 700.
Mu bakomeretse niho havuye umubare wiyongereye w’abo uriya mutingito wahitanye.
Abenshi bazize ibikomere batewe n’uko bagwiriwe n’inzu, abandi bagwa kwa muganga mu gihe bari barimo kwitabwaho.
Igice kinini kibasiwe ni icy’ahitwa Java.
Uyu mutingito ntiwari ukanganye cyane kubera ko wari ufite igipimo cya 5.6 ku gipimo cya Richter ariko kubera ko kiriya gice n’ubundi kiba gisanzwe cyarashegeshwe n’indi mitingito, iyo hari ubaye uko waba ungana kose ntubura guhitana benshi.
Inkangu nazo zihitanye benshi kandi n’imirimo yo gushakisha indi mibiri irakomeje.
Indonesia: Abantu 56 Bahitanywe N’Umutingito Abandi 700 Barakomereka