Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bitaro Bya Kibagabaga Ibintu ‘Byahindutse’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Bitaro Bya Kibagabaga Ibintu ‘Byahindutse’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2021 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

*Umuyobozi w’ibitaro yahinduwe,

*Umwe Mu Barwaza Barwaje Abarwayi Ba COVID-19 Mu Bitaro Bya Kibagabaga Nawe Yayanduye,

*Hari umurwayi wari urwajwe n’utanduye wajyanywe i Kanyinya…

Kare kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03, Nyakanga, 2021 nibwo Taarifa yabonye ibaruwa yanditswe tariki 30, Kamena, 2021 ivuga ko Dr Ernest Munyemana wayoboraga Ibitaro bya Nyagatare agomba gusimbura Dr Samuel Nkundibiza wayoboraga ibitaro bya Kibagabaga.

Amakuru dufite avuga ko Dr Nkundibiza azayobora Ibitaro by’Akarere ka Nyanza.

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 02, Nyakanga, 2021 nyuma gato y’inkuru y’uko hari abarwayi ba COVID-19 babana n’abarwaza babo mu Bitaro bya Kibagabaga, umwe muri bo yahamagaye Taarifa avuga ko bamaze kumupima bamusanga ubwandu bwayo.

Yaduhamagaye ati: “ Nanjye barampimye mu kanya basanga ndi Positive. Ubu badusohoye mu cyumba twari turwarijemo abarwayi bacu barwaye COVID-19.”

Taarifa yamenye ko mu barwayi ba COVID-19 barwajwe na bariya baturage harimo abajyanama b’ubuzima bari basanzwe bakorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ikindi ni uko umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima yaraye aduhamagaye atubwira ko umukecuru ugaragara mu ifoto Taarifa yabonye uri mu barwajwe muri buriya buryo budasanzwe, ‘bahise’ bamuvana mu bitaro bya Kibagabaga bamwohereza mu bitaro by’indembe  biri i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Ku byerekeye isimburana ry’abayobora ibitaro bya Kibagabaga ntawakwemeza niba byatewe n’inkuru y’uko abarwayi ba COVID-19 baharwariye barwajwe n’abatayanduye kandi bitemewe, ariko kuba bisa n’ibihuriranye nabyo hari icyo bivuze.

Hari andi makuru mashya twamenye avuga  Dr Nkundibiza yatangiye kuyobora ibitaro bya Kibagabaga mu ntangiriro za 2021, akaba aya makuru atandukanye n’ayo twari twanditse mbere avuga ko ahamaze igihe gito.

Ibaruwa dufite igena isimburana rya bariya bayobozi mu rwego rw’ubuzima yaturutse muri Minisiteri y’ubuzima ishyirwaho umukono na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, ikaba ifite Nomero: No 20/3921/DCPHS/2021.

Taarifa irakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru…

Umuryango mugari w’ibitaro bya Kibagabaga

Photo 1: Mercy4ubuzima

TAGGED:AbarwayifeaturedIbitaroKibagabagaNgamijeNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbunda Zakoreshejwe Mu Kurasa Gen Katumba Wamala Zafashwe
Next Article Muri Ibi Bihe Byo Gufunga Amaduka Kare, Abacuruzi Barabe Maso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?