Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Burayi Bafite Ubwoba Bw’Intambara Y’Uburyo Bwose Putin Ari Gutegura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Burayi Bafite Ubwoba Bw’Intambara Y’Uburyo Bwose Putin Ari Gutegura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2022 9:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Vladimir Putin aravugwaho kwitegura intambara yeruye irwaniye ku butaka, mu kirere no mu mazi igamije kwivuna Ukraine n’abayishyigikiye.

Hari amakuru bamwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye muri OTAN/NATO bafite avuga ko u Burusiya bwamaze gutegura intambara ikomeye kandi ishobora kuzahagurukana n’abaturage muri rusange bidasabye ko irwanywa n’abasirikare gusa.

Putin yari anaherutse kuvuga ko intambara ari gutegura kuri Ukraine ari igikorwa cya gisirikare cyihariye.

Yabivuze ubwo yatangizaga biriya bitero kuko yibwiraga ko izamara ibyumweru bicye.

Abakora muri Minisiteri y’ingabo z’u Bwongereza bavuga ko intambara yeruye u Burusiya buteganya gutangiza kuri Ukraine izatangazwa bitarenze taliki 09, Gicurasi, 2022.

Richard Sherriff wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru muri OTAN/NATO yasabye abanyaburayi gukenyera bagakomeza kuko intambara Putin ari gutegura izaba ikomeye kurusha uko abantu babikeka.

Mu mpera za Gashyantare, 2022 nibwo abasirikare b’u Burusiya binjiye bwa mbere muri Ukraine batangiza intambara.

Icyakora ingabo z’iki gihugu zaje gutangira kugenza macye kubera ibibazo bitandukanye birimo n’iby’ikirere kitababaniye ndetse n’ibibazo byatewe no kutabona ibikomoka kuri petelori bifasha ibinyabiga by’intambara byabo kugenda.

Ibi byababaje abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burusiya basaba Perezida Putin gutangaza k’umugaragaro ko intambara yeruye isubukuwe kandi ko u Burusiya bugiye gukoresha imbagara zose, haba ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Abongereza bavuga ko hari impungenge z’uko igihe u Burusiya buzaba bwizihiza intsinzi yabwo ku Banazi mu  mwaka wa 1945, bwizihizwa buri taliki 09, Gicurasi,( ahandi mu Burayi bayizihiza taliki 08, Gicurasi) ari bwo Perezida Putin ashobora kuzatangaza ko atangije intambara yeruye kuri Ukraine.

Mu minsi yashize, Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss yivuze ko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ishobora kuzamara imyaka iri  hagati y’itanu n’imyaka icumi.

Icyakora muri Ukraine bo bavuga ko iriya ntambara ahubwo imaze imyaka umunani, bakabibara bahereye mu mwaka wa 2014 ubwo u Burusiya bwigaruriraga Intara ya Crimea.

Ubwongereza bwo buherutse gutangaza ko hari abasirikare babwo 8000 bwamaze kohereza mu Burasirazuba bw’u Burayi ngo bahakorere imyitozo.

Ni mu rwego rwo kwereka u Burusiya ko hari abandi basirikare bafite imbaraga bashobora kubukoma imbere buramutse bushoye intambara kuri Ukraine.

TAGGED:BurusiyaBwongerezafeaturedGuverinomaIntambaraIntaraPutinUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr Ngirente Niwe Wahagarariye u Rwanda Mu Muhango Wo Gusezera Kuri Kibaki
Next Article Inteko Yaguye Y’Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi: Baraganira Ku Zihe Ngingo?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?