Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bushinwa Haravugwa Indwara Yo Mu Buhumekero Iteye Bamwe Ubwoba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Bushinwa Haravugwa Indwara Yo Mu Buhumekero Iteye Bamwe Ubwoba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2025 9:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni indwara yakuye bamwe umutma
SHARE

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa witwa Guo Jiakun avuga ko indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero ivugwa mu gihugu cye bamwe bavuga ko ikomeye, mu by’ukuri idakanganye nk’uko hari ababivuga batyo.

Guverinoma y’Ubushinwa ivuga ko yafashe ingamba ziboneye zo gucungira hafi uko iyo ndwara yiyongera kandi ko iri kubikora k’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Indwara iri kuvugwa mu Bushinwa ikomoka kuri virusi yitwa Human Metapneumovirus( HMPV).

Ikigo GAVI kivuga ko iyi ndwara isanzwe iri ho ariko ubwiyongere bw’ubwandu bwayo buherutse kugaragara mu Bushinwa bwatumye hari ibigo by’amashuri bifunga imiryango, hirindwa ko abana benshi bayandura.

Ku rubuga rw’iki kigo handitseho ko ibyo abantu bavuga by’uko iriya ndwara isa na COVID atari byo kuko isanzwe izwi mu bantu.

Ndetse ngo nta bwoba abantu bakwiye kugira bw’uko yazahinduka icyorezo.

Abahanga muri virusi bo mu Buholandi nibo bavumbuye ibyayo mu mwaka wa 2001, babikora bagamije kumenya iby’ibyo bicurane byagaragaraga mu bantu benshi ariko hataramenyakana ikibitera.

Yari indwara imaze igihe kirekire mu bantu ariko nta kintu kiyitera kizwi.

Abo bahanga bafashe ibizamini bakuye mu mazuru y’abana 28 bari bamaze igihe bafite ibyo bicurane, baza kubona ko bari bafite virusi bita paramyxovirus, ikaba imwe mu zindi zo mu bwoko bita syncytial virus (RSV).

Aho ibyo bicurane bigaragariye mu Bushinwa kandi ku bwinshi, abaturage bagize impungenge ko byaba ari ubundi bwoko bwa COVID cyangwa indi ndwara ikomeye ifata mu myanya y’ubuhumekero.

Mu minsi ishize, bamwe bavugaga ko batizeye umutekano w’ubuzima bwabo igihe cyose ababa batembereye mu Bushinwa.

Icyakora ubuyobozi bw’iki gihugu buhumuriza abantu, bukavuga ko iyo ndwara isanzweho, ko atari inzaduka cyangwa ngo ibe iteje akaga gakomeye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa witwa Guo Jiakun ahumuriza abantu ko iyo ndwara idakanganye, ko nta gikuba cyacitse.

Guo Jiakun( Ifoto@ ANTARA News)

Avuga ko Guverinoma y’igihugu cye yafashe ingamba zo kurinda abagituye n’abakigendera, bigakorwa kandi mu bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Ikindi atangaza ni uko ubuyobozi bw’igihugu cye bukorana n’abahanga muri siyansi ngo bahugure abaturage ku ngamba bakwiye gufata ngo birinde yaba iriya ndwara cyangwa izindi zose zandurira mu myanya y’ubuhumekero.

TAGGED:AbantuAbaturageGukororaIndwaraUbushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iby’Amarozi Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda Bivugwa Henshi
Next Article Rusizi: Uwarokotse Jenoside Yishwe Avuye Mu Gikorwa Cyo Kugurisha Inka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?