Mu Bushinwa Hari Indi Ndwara Y’Ubuhumekero ‘Ihangayikishije’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rivuga ko mu Majyaruguru y’Ubushinwa hari indwara y’ubuhumekero iri gufata abana. Ituma bahumeka nabi kandi bakagira umusonga.

Ikinyamakuru cy’Abanyamerika kitwa Fox News cyanditse ko abayobozi b’Ubushinwa bavuga ko nta gikuba cyacitse, ko iyo ndwara idafite ubukana bwakura abantu umutima.

Icyakora abahanga bo hanze yabwo bavuga ko hagombye gukorwa ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo ejo bitazagaragara ko abantu barangaye indwara ikomeye nka COVID-19 ikaduka mu isi.

WHO ivuga ko umuntu wa mbere wavuzweho iby’iriya nkorora n’umusonga mu Bushinwa yagaragaye taliki 13, Ugushyingo, 2023.

Ni amakuru iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko ryahawe n’Ubutegetsi bw’i Beijing binyuze muri Komisiyo ishinzwe iby’ubuzima.

Si mu Bushinwa havugwa iki kibazo gusa ahubwo no muri Amerika ni uko kuko hari uburwayi bufata mu buhumekero bwagaragaye mu bice bimwe na bimwe.

Iki kibazo kandi ngo cyanagaragaye mu Bwongereza.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ibipimo byagaragaje ko abagize buriya burwayi bari abantu bafite imibiri idafite ubudahangarwa buhagije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version