Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2025 10:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Tshisekedi( Ifoto:Flickr@Presidence.cd)
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix Tshisekedi avuga ko inzego zose zigomba guhaguruka zigafatanya mu gutuma inzego ziyobora Intara z’igihugu cye zikomeza kunga ubumwe.

Aherutse kubwira Inama y’Abaminisitiri ko mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bigitera umutekano muke mu Burasirazuba bwacyo, mu Ntara zimwe na zimwe hari abantu bashaka ko ubuyobozi bwazo budakora neza, kandi ngo ibyo byarushaho kuganisha igihugu mu manga.

Avuga ko amakuru amaze iminsi amugeraho avuga ko hari inyandiko zimaze igihe zigezwa muri za Njyanama z’Intara zisaba ba Guverineri kwegura kandi ngo biri henshi.

Asanga ibi bikorwa mu kajagari; akemeza ko niba bidahawe umurongo ufatika bishobora gutuma inzego z’igihugu, uhereye ku rwego rw’Intara, zishobora kujegera

Muri iyo Nama y’Abaminisitiri, Perezida Tshisekedi yagize ati: “ Igihugu cyacu kiri mu bibazo byagikururiye umutekano muke mu Burasirazuba bwacyo, kandi iki ni ikintu gisaba ko inzego zose zikorana ngo gikemuke. Ku rundi ruhande, birababaje kubona hari ibintu biri kuba bituma inzego z’Intara zikora nabi”.

Félix Tshisekedi avuga ko umwuka wo kudakorana nk’uwo utuma igihugu kirushaho kujegera, bigatuma ibintu bihuhuka.

Asanga ibyiza ari uko inzego zakorana kugira ngo n’aho ibintu bitagenda neza zishobore kubisubiza ku murongo.

Asaba abaturage n’abayobozi babo gukorera hamwe, iby’amatiku ashingiye ku nyungu za politiki bakabishyira hasi.

Yasabye ko hashyirwamo uburyo buboneye bwo gukumira ibyo bintu ntibikomeze ngo bibe byakwagukira n’aho bitaragera.

Kuri we, imikoranire mibi hagati y’abayobora Intara ishobora kugira uruhare mu gutuma igihugu cyose gihungabana.

Iki kibazo akizamuye hashize iminsi itatu Guverineri w’Intara ya Kasaï-Oriental witwa Jean-Paul Mbwebwa Kapo ashinjwe n’Inteko ishinga amategeko mu Ntara ye ko yitwara nabi.

Ashinjwa kunyereza Miliyoni $3 zari zigenewe ibikorwa by’iterambere ry’abatuye Intara ayobora.

Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano, kwegereza ubuyobozi abaturage n’ibijyanye n’umuco witwa Jacquemain Shabani niwe wategetse ko Mbwebwa avanwa ku buyobozi bw’iyi Ntara, inshingano ze zigafatwa n’uwari umwungirije, akayobora Intara by’agateganyo.

Gusa Jean-Pauil-Mbwebwa yaregeye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ngo rumurenganure.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite Intara 26.

TAGGED:AmacakubirifeaturedFelixIbibazoIntaraPolitikiTshisekediUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abakobwa Biga Amashuri Mato Ni Benshi, Bakagabanuka Muri Kaminuza…
Next Article M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?