Mu By’Umutekano U Rwanda ‘Ruhanze Amaso’ Muri DRC

Ni ibyemejwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 07, Gashyantare, 2022 mu ijambo yavugiye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Abagize Guverinoma, Inteko ishinga amategeko imitwe yombi n’abandi banyacyubahiro ko u Rwanda ruzi neza ko hari abanzi barwo bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ko igihe n’ikigera ruzabasangayo niba ibyo kuganira ngo bave mu byo barimo byanze.

Yavuze ko ku byerekeye intambara, u Rwanda rufite abantu babyumva cyane bityo ko niba kuganira ngo abarwanga babireke byanze, ruzafata umwanzuro rukajya kubivuna.

Perezida Kagame yavuze ko kubera ko u Rwanda ari igihugu gito, rudashaka ko hari intambara yarwanirwa ku butaka bwarwo, ahubwo ko ruzajya rusanga umuriro aho uje uturuka.

Ati: “Ikibazo duhanzeho amaso ni ikibazo cyo muri Congo. Impamvu duhanzeyo amaso ni FLDR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kuvanga na ADF kubera ko kugeza ubu urabona ko hari connections[imikoranire], ibyo tubihanze amaso ariko ibyo tuzabicyemura uko dukwiye kubicyemura.”

Iki gihugu ngo gicumbiye abanzi b’u Rwanda

Yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu ntambara, hari aho rwinginga, hari aho rwumvikana, hari aho rusaba, hari n’aho rufata umwanzuro rugakora igikwiye mu maso yarwo iyo ibintu byarenze umurongo.

Icyo gihe ngo u Rwanda rucyemura ikibazo rutagize uwo rusaba.

Icyakora ngo muri iki gihe ibintu biracyari mu kuganira kugira ngo ikibazo gicyemurwe bigizwemo uruhare n’abo bireba bose, bakacyumvikanaho.

Kuri Perezida Kagame ngo umutekano w’u Rwanda niwo uza ku mwanya wa mbere kuko iyo uhungabanye nta kindi gishobora gukorwa.

Perezida Kagame ati: ” Umutekano wacu uza imbere y’ibindi byose”

Kuba Perezida Kagame avuga ko amaso agomba guhangwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bifite ishingiro.

Hari abantu baherutse gufatirwa mu Rwanda berekwa itangazamakuru.

Inzego z’umutekano zavugaga ko bafashwe abafite ibiturika bateguraga guturikiriza muri Kigali City Tower n’ahandi, bakabikora bihimura ku Rwanda kuko ngo ruherutse kongereza ingabo kwirukana ibyihebe muri Cabo Delgado.

Amakuru inzego z’umutekano muri aka Karere zifite avuga ko bamwe mu barwanyi  bagiye muri Cabo Delgado muri Mozambique bafite uko bakorana n’abarwanyi ba ADF baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo,  bamwe bakaba bajya muri uriya mutwe baturutse mu bihugu birimo na Tanzania.

Imibare iherutse gukusanywa ivuga ko abarwanyi ba ADF bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babarirwa mu 2000, abenshi bakaba ari abaje baturutse muri Uganda n’abandi bacye bashimuswe mu ngo zabo iyo muri Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version