Mu Gihe Ruto Yishimira Intsinzi, Abo Kwa Odinga Barakaye

*Abashyigikiye Odinga barakaye,

*Ruto avuga ko atazihorera ku bamusebeje

*Umwe mu bakozi bakuru ba Komisiyo y’amatora yaburiwe irengero…

William Ruto yishimiye ko yatsindiye kuyobora Kenya. Nibwo bwa mbere yari yiyamamaje kandi ahita atsinda. Icyakora ku rundi ruhande, abashyigikiye uwo bari bahanganye witwa Raila Odinga bamwe batangiye kwigaragambya  bavuga ko badashora amakenga Komisiyo y’amatora.

- Advertisement -

The Nation yanditse  ko umugabo witwa Daniel Mbolu Musyoka  w’imyaka 53 y’amavuko wari umwe mu bayobozi bakuru muri Komisiyo yigenga y’amatora yaburiwe irengero mbere gato y’uko ibyavuye muri ariya matora bitangazwa.

Daniel Mbolu Musyoka w’imyaka 53 ngo yaburiwe irengerp

Iyi Komisiyo yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora y’Umukuru wa Kenya ku majwi arengaho gato 50.49% mu gihe Raila Odinga yagize 48%.

Mu minsi yakurikiye amatora nyirizina, imibare yerekanaga ko amajwi aba bagabo babonye arwana isataburenge, kandi mu bice hafi ya byose bya Kenya.

Nyuma yo kumva ko ari we watorewe kuyobora Kenya, William Ruto yafashe ijambo abwira abanya Kenya bose ko atazihorera ku bamuvuze nabi bamuharabika ko ari umuntu ufite inyota y’ubutegetsi idasanzwe.

Aha yashakaga kurenguriza kuwo asimbuye Uhuru Kenyatta wigeze kumubwira ko atazi ibyo arimo.

Uhuru yavuze ko Ruto ari umuntu ukunda ubutegetsi ariko akaba adafite ubuhanga buhagije bwo gutegeka bityo ko nihagira abamutora batazatinda kubona ko bibeshye.

Mu kwiyamamaza, Ruto nawe yavuze ko naramuka atorewe kuba Perezida wa Kenya, azashinga Urukiko rwihariye rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta yari asanzwe yungirije kuko ngo mu myaka 10 yari amaze ayobora iki gihugu, yakoze mu isanduku ya Leta aragisahura.

Ruto yavugaga ko boss we yashyizeho uburyo bwo kugira ngo we n’abo bari bafatanyije bakore mu mutungo wa Leta mu cyayenge bityo bikungahaze.

Mu gihe ari kwishimira intsinzi, ku rundi ruhande hari abari bashyigikiye Raila Odinga bari kwigaragambya bavuga ko ibyavuye mu matora atari ibyo kwizerwa.

Mbere y’uko amatora aba, hari bamwe bavugaga ko Raila Odinga n’umugore yahisemo ngo azamubere Visi Perezida witwa Martha Karua ari bo bazatorwa.

Ababivugaga babishingiraga ku ngingo y’uko Odinga ari we babonaga ko akuze muri Politiki kurusha Ruto ndetse akaba ari nawe Uhuru Kenyatta yari ashyigikiye.

Ibi bishobora kuza gutuma hari bamwe bakeka ko Odinga na Karua bibwe amajwi.

Jakaya Kikwete wari uyoboye Misiyo y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yagiye kuba indorerezi muri ariya matora, yavuze ko muri rusange ibintu byagenze neza n’ubwo hatabuze kubona urugomo ahantu hamwe na hamwe.

Ikindi yavuze ko babonye ni impuha zatumye abantu bamwe bagira uburakari.

Icyakora ibi ntibyabujije ko William Ruto atangazwa ko yatsinze ku majwi yose hamwe 7,176,141 ni ukuvuga 50.49%.

Odinga we yagize amajwi yose hamwe 6,942,930 angana na 48%.

William Ruto watowe ni muntu ki?

William Ruto niwe watangajwe ko yatsindiye kuyobora Kenya

William Ruto ni umugabo wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya.

Ni umwe mu baturage ba Kenya b’abakire kurusha abandi.

Mu mbwirwaruhame yagezaga ku banya Kenya kugira ngo bazamutore, yavugaga  agamije kuzamura imibereho y’abakene b’iki gihugu kiri mu bifite ubukungu buri hejuru kurusha ibindi muri Afurika.

Ruto ni umugabo wavukiye mu muryango udateye imbere cyane.

Muri iki gihe, afite imyaka 55 y’amavuko.

Yajyaga ku ishuri n’ibirenge kandi ngo yatangiye kwambara inkweto afite imyaka 15 y’amavuko.

Mu rwego rwo kubona agafaranga , William Ruto yacuruzaga amagi mu mijyi ituriye agace kitwa Rift.

Nawe akunda kwivugira ko muri gahunda ze harimo gufasha abakene kuko nawe ubwo buzima yabuciyemo.

Avuga ko ari ngombwa ko ubukungu bwa Kenya busaranganywa mu baturage, ntihabeho abakire cyane n’abakene cyane ahubwo abantu bagasaranganya amahirwe igihugu gitanga kugira ngo buri wese yishimire ibyo cyagezeho.

N’ubwo Kenya ari igihugu gikize, ariko Banki y’Isi ivuga ko Abanya Kenya batatu mu icumi babaho batinjiza $1,90 ku munsi.

Ruto ubwo yarangizaga amasomo ya siyansi, yabaye umwarimu.

Mu mwaka wa 1990 nibwo yatangiye kwiga uko Politiki ikorwa n’uko ikinwa.

Icyo gihe igihugu cye cyategekwaga na Daniel Arap Moi.

Moi niwe wabaye Perezida wa Kenya wenyine wo mu bwoko bw’aba Kalinjin.

Ruto yahise atangira gukorana n’abo mu ishyaka rya KANU cyane cyane urubyiruko.

Mu mwaka wa 1997 yiyamarije kuba Depite kandi biramukundira aratorwa ahagararira agace ka Eldoret.

Yahise atangira kwigaragaza kandi abantu barabibona barabimwubahira.

Ku myaka 36 yabaye Minisitiri ndetse aza no kuba uw’uburezi n’uw’ubutegetsi bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2013 yaje no kuba Visi Perezida wa Kenya yungirije Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka ry’aba Kikuyu.

Muri iki gihe Ruto ni umwe mu baturage ba Kenya bakize cyane kubera ko afite ibikingi akoreraho ubuhinzi n’ubworozi bukomeye ndetse afite n’ubutaka hafi y’ibyambu bikora ku Nyanja y’Abahinde.

Aherutse kuvuga ko azemera ibizava mu matora ariko nanone akavuga ko hari ibimenyetso abona byerekana ko hari abakozi ba Leta bategekwa kuzatora umukandida watanzwe na Perezida  Uhuru.

Uhuru uyu aherutse kubwira Ruto ko ibyo ari gukora byo gushaka kuyobora Kenya atazi akazi bizamusaba.

Ngo abikoreshwa no gushaka ubutegetsi uko byagenda kose ariko ngo ntabwo azi ukuntu kuba Perezida w’Igihugu bivuna.

Ngo intebe y’ubutegetsi irarura, bityo ngo ntabwo Ruto yagombye kuyirwanira bene kariya kageni.

Mu mwaka wa 2017 Ruto yari kumwe na Uhuru umwe yiyamamariza kuba Perezida, undi yiyamamariza kuba Visi Perezida.

William Ruto yari amaze igihe kirekire ahatanira kuyobora Kenya ariko ntarabigeraho.

Bigaragara ko yari yarabyiyemeje kubera ko nta matora yabaga ngo abure kwiyamamaza n’ubwo bitaramuhiraga.

Aherutse kuvugira mu bikorwa byo kwiyamamaza ko natorwa azirukana Abashinwa mu mirimo mito mito isanzwe yemewe gukorwa n’abaturage ba Kenya gusa ndetse ngo azashyiraho urukiko rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kuko ngo yigaruriye ubukungu bwa Kenya abusaranganya mu nkoramutima ze.

Mu mwaka wa 2017 ubwo urukiko rwaburizagamo ibyari byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Uhuru akaba yaravuze ko iyo biba ngombwa ko areka ubutegetsi yari bubikore ku nyungu z’abatuye Kenya kugira ngo batajya mu ntambara yari butume hameneka amaraso.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version