Amaraso Y’Ubwoko Bwa O Positif Na O Négatif’ Mu Rwanda Ntahagije

Amaraso ni urugingo rw’ingenzi rutuma n’izindi ngingo zigerwaho n’ibizitunga. Iyo umuntu akomeretse agatakaza amaraso menshi cyangwa umubyeyi uri kubyara bamubaze akagira ayo atakaza, akenera ko bamutera andi.

Kubera ko amaraso adakorerwa muri Labo, biba ngombwa ko abantu bayatanga akabikwa kugira ngo uzayakenera azayabone bitamugoye.

Ikibazo kiri mu Rwanda muri iki gihe ni uko hari ubwoko bw’amaraso butari mu bubiko.

Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas avuga ko abantu bafite ubwoko bwa O Positif Na O Négatif’ batanga amaraso ari benshi kugira ngo bazibe icyuho cy’uko amaraso yo muri ubu bwoko ahari adahagije ugereranyije n’abarwayi bayakeneye.

- Advertisement -

Dr Gashayija Christopher ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali yabwiye Kigali Today ko impamvu bafashe icyemezo cyo gutanga iri tangazo ari uko nta maraso ahagije bafite mu bubiko bwabo.

Yagize ati: “Abantu bakeneye amaraso yo mu bwoko ba O positif na O négatif ni benshi kandi ari mu bubiko ntahagije ugereranyije n’umubare w’abayakeneye”.

Impamvu ikomeye ibitera ni uko ngo abakenera ariya maraso ari benshi bigatuma ahari aba iyanga.

Bivuze ko abakenera ubundi bwoko bw’amaraso ari bake.

RBC kandi isaba abanyeshuri bari mu biruhuko kwitabira gutanga amaraso kugira ngo bibe byaziba icyuho cy’uko ahari ari make.

Amaraso atangwa n’abantu batandukanye ni yo yoherezwa ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu agahabwa indembe n’abarwayi bayakeneye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version